Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana

radiotv10by radiotv10
25/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
IFOTO: U Rwanda ni rwiza kuva i Nyarugenge kugeza i Bweyeye…TourDuRwanda irabyerekana
Share on FacebookShare on Twitter

Uretse kuba yarigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda bemera bakamanuka imisozi abandi bakazamuka ibikombe bakajya kwirebera uko abakinnyi banyonga igare, Tour du Rwanda, ni n’umukino utuma ubwiza bw’u Rwanda bukomeza kogera.

Iri rushanwa rimaze kuba ubukombe rihuruza abakinnyi bo mu Bihuhu bitandukanye ku Migabane yose y’Isi, rimaze iminsi riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 15, aho ryitabiriwe n’Ibihugu 22 ndetse n’abakinnyi 195 baritangiye ariko ubu hakaba hasigayemo abatagera mu 100.

Rimaze kugera mu Ntara enye (Iburasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba) n’Umujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko ibice byose by’u Rwanda rimaze kuhagera.

Iri rushanwa rikurikirwa n’ibitangazamakuru yaba ibisanzwe bikorera mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bimanuka bikaza gusangiza Isi ibiri kubera mu rw’imisozi igihumbi.

Uretse kugaragaza imigendekere y’iri rushanwa kandi, amashusho n’amafoto bifatwa n’Ibitangazamakuru bitandukanye, bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda rwahoje benshi kubera ubwiza bwarwo.

Mu misozi itatse ubwiza ntagereranywa iriho ibihingwa ndetse n’ibimera bya kimeza nk’amashyamba n’ibindi biti karemano, biri kurushaho kuryoshya iri siganwa ku barirebera ku mashusho n’amafoto.

Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, iri siganwa ryahagurutse mu Karere ka Musanze mu gicumbi cy’ubukerarugendo ryerecyeza i Karongi mu ntara y’Iburengerazuba izwiho guhingwamo icyayi na cyo kiri mu bihingwa birimbisha imisozi.

Bucyeye bwaho, ku wa Kane tariki 23 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka gatanu, abakinnyi bahagurukiye i Rusizi berecyeza i Rubavu, aho bongeye kunyura mu misozi inogeye ijisho kubera ibihingwa ndetse n’amashyamba kimeza bitohagiye bihari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Perezida Kagame yibukije Polisi y’u Rwanda abafanyabikorwa bayo b’ibanze

Next Post

Akadomo ku byishimo by’igare2023: Umunya-Eritrea kabuhariwe yegukanye TdRda imbere ya Perezida Kagame

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Akadomo ku byishimo by’igare2023: Umunya-Eritrea kabuhariwe yegukanye TdRda imbere ya Perezida Kagame

Akadomo ku byishimo by’igare2023: Umunya-Eritrea kabuhariwe yegukanye TdRda imbere ya Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.