Uretse kuba yarigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda bemera bakamanuka imisozi abandi bakazamuka ibikombe bakajya kwirebera uko abakinnyi banyonga igare, Tour du Rwanda, ni n’umukino utuma ubwiza bw’u Rwanda bukomeza kogera.
Iri rushanwa rimaze kuba ubukombe rihuruza abakinnyi bo mu Bihuhu bitandukanye ku Migabane yose y’Isi, rimaze iminsi riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 15, aho ryitabiriwe n’Ibihugu 22 ndetse n’abakinnyi 195 baritangiye ariko ubu hakaba hasigayemo abatagera mu 100.
Rimaze kugera mu Ntara enye (Iburasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba) n’Umujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko ibice byose by’u Rwanda rimaze kuhagera.
Iri rushanwa rikurikirwa n’ibitangazamakuru yaba ibisanzwe bikorera mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bimanuka bikaza gusangiza Isi ibiri kubera mu rw’imisozi igihumbi.
Uretse kugaragaza imigendekere y’iri rushanwa kandi, amashusho n’amafoto bifatwa n’Ibitangazamakuru bitandukanye, bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda rwahoje benshi kubera ubwiza bwarwo.
Mu misozi itatse ubwiza ntagereranywa iriho ibihingwa ndetse n’ibimera bya kimeza nk’amashyamba n’ibindi biti karemano, biri kurushaho kuryoshya iri siganwa ku barirebera ku mashusho n’amafoto.
Ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, iri siganwa ryahagurutse mu Karere ka Musanze mu gicumbi cy’ubukerarugendo ryerecyeza i Karongi mu ntara y’Iburengerazuba izwiho guhingwamo icyayi na cyo kiri mu bihingwa birimbisha imisozi.
Bucyeye bwaho, ku wa Kane tariki 23 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka gatanu, abakinnyi bahagurukiye i Rusizi berecyeza i Rubavu, aho bongeye kunyura mu misozi inogeye ijisho kubera ibihingwa ndetse n’amashyamba kimeza bitohagiye bihari.
RADIOTV10