Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in MU RWANDA, UDUSHYA, UDUSHYA
1
IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu basirikare bo mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu rugamba FARRDC ihanganyemo na M23, yafotowe yateye ibitugu igitoki aho bivugwa ko yakijyanye nyuma y’uko uyu mutwe ubakubise inshuro.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, FARDC yagabye ibitero karundura bigamije kwisubiza umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.

Ni urugamba FARDC igabye nyuma yuko bamwe mu basirikare bari mu itsinda ririnda Perezida w’iki Gihugu boherejwe gufasha bagenzi babo muri uru rugamba.

Iyi mirwano yabereye mu duce dutandukare two muri Teritwari ya Rutshuru, nubwo ikomeje ariko abakurikiranira hafi iyi mirwano, bavuga ko M23 yongeye gukubita inshuro abasirikare b’Igihugu.

Umwe mu basirikare barinda Perezida waje muri uru rugamba, yafotowe afite igitoki bigaragara ko ari bwo akimara kugica.

Amakuru avuga ko yagitemye nyuma yuko abasirikare bagenzi be baneshejwe n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Ntamugenga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo n’Abanyarwanda, bagaruts ekuri iyi foto y’uyu musirikare wa FARDC imaze iminsi ishinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Uwitwa Lorenzo Musangamfura kuri Twitter, yashyize iyi foto kuri Twitter ye ashyiraho ubutumwa bugira buti “Umusirikare wa DR Congo yikoreye ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda rufasha M23.”

Hari amafoto bivugwa ko ari ay’Abasirikare ba DRCongo, bagiye bagaragara mu bikorwa bigayitse birimo nk’ibyo gusindira mu ruhame ndetse hari na bamwe bagiye bafotorwa bamaze gusahura imwe mu mitungo y’abaturage, nk’abafotowe batwaye inkoko ndetse n’undi wagaragaye ajyanye ingurube.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nice Ingabire says:
    4 years ago

    M23 bazayihe igihugu kuko niyo ishoboye igira nubumuntu kurusha ibyo bitazi inshingano zabyo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 8 =

Previous Post

DRC: Mu kwezi kumwe umutwe urwanya Uganda umaze kwivugana abarenga 160 mu gace kamwe

Next Post

Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

Haruna bamubajije igihe azahagarikira ruhago ati “Mbivuze nakomeretsa benshi”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.