Umwe mu basirikare bo mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu rugamba FARRDC ihanganyemo na M23, yafotowe yateye ibitugu igitoki aho bivugwa ko yakijyanye nyuma y’uko uyu mutwe ubakubise inshuro.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, FARDC yagabye ibitero karundura bigamije kwisubiza umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.
Ni urugamba FARDC igabye nyuma yuko bamwe mu basirikare bari mu itsinda ririnda Perezida w’iki Gihugu boherejwe gufasha bagenzi babo muri uru rugamba.
Iyi mirwano yabereye mu duce dutandukare two muri Teritwari ya Rutshuru, nubwo ikomeje ariko abakurikiranira hafi iyi mirwano, bavuga ko M23 yongeye gukubita inshuro abasirikare b’Igihugu.
Umwe mu basirikare barinda Perezida waje muri uru rugamba, yafotowe afite igitoki bigaragara ko ari bwo akimara kugica.
Amakuru avuga ko yagitemye nyuma yuko abasirikare bagenzi be baneshejwe n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Ntamugenga.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo n’Abanyarwanda, bagaruts ekuri iyi foto y’uyu musirikare wa FARDC imaze iminsi ishinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Uwitwa Lorenzo Musangamfura kuri Twitter, yashyize iyi foto kuri Twitter ye ashyiraho ubutumwa bugira buti “Umusirikare wa DR Congo yikoreye ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda rufasha M23.”
Hari amafoto bivugwa ko ari ay’Abasirikare ba DRCongo, bagiye bagaragara mu bikorwa bigayitse birimo nk’ibyo gusindira mu ruhame ndetse hari na bamwe bagiye bafotorwa bamaze gusahura imwe mu mitungo y’abaturage, nk’abafotowe batwaye inkoko ndetse n’undi wagaragaye ajyanye ingurube.
RADIOTV10
M23 bazayihe igihugu kuko niyo ishoboye igira nubumuntu kurusha ibyo bitazi inshingano zabyo