IFOTO: Umusirikare ukomeye w’u Rwanda yahaye icyubahiro Museveni muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ingabo muri Uganda uzwi nka Tarehe Sita, Col Burabyo James uhagararariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yahaye icyubahiro Perezida Yoweri Museveni wa Uganda amuterera isaluti.

Uyu muhango waye kuri iki Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, witabiriwe na Col Burabyo James uhagarariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Izindi Nkuru

Uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya 41, ni uwo kuzirikana urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangijwe n Yoweri Kaguta Museveni.

Col Burabyo James yawitabiriye ahagarariye Ingabo z’u Rwanda, yagaragaye aha icyubahiro Perezida Museveni wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Col Burabyo yitabiriye uyu muhango nyuma y’iminsi micye, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yashyize kuri Twitter ifoto igaragaza Col Burabyo James ari guterera isaluti Museveni.

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Lt Gen Muhoozi, yagize ati “Col James Burabyo, uhagarariye inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Uganda aterera isaluti Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo [Perezida Museveni] mu muhango wa Tarehe Sita. Nta muntu uzahagararika umubano n’ubuvandimwe byacu.”

Ni ikimenyetso cyagaragaje izahuka ry’umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi gishinze imizi ku birego Ibihugu byombi bishinjanya birimo kuba Uganda itera inkunga imitwe ihungabanya u Rwanda ndetse no kuba hari Abanyarwanda bajya muri iki Gihugu bakagirirwa nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru