Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, umudamu wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ifoto ye yahuje urugwiro n’umwana bigaragara ko ari uwo mu muryango utishoboye, yakoze benshi ku mutima.
Iyi foto igaragaza Madamu Angeline Ndayishimiye yahoberanye n’uwo mwana w’umukobwa, bombi baseka nk’abaziranye ndetse n’abari hafi yabo baseka.
Ni ifoto yashyizwe ku rubuga nkoranyamba rwa Twitter, n’uwitwa Sindayihebura Rénovat usanzwe ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Burundi, wagaragaje ko na we yanyuzwe n’iyi foto y’umufasha w’umukuru w’Igihugu wagaragarije urugwiro yu mwana.
Uyu Sindayihebura Rénovat kandi yemeye ko uyu mwana w’umukobwa waramukanyaga na Madamu wa Perezida, azamubonera ibikoresho by’ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 byumwihariko amakaye ndetse n’ibindi byo kwigiraho.
Iyi foto yafashwe ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023 ubwo Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yari ari mu gace ka Gifugwe muri Komini ya Mpanda mu Ntara ya Bubanza, yagiye mu bikorwa byo gusarura umuceri mu rwego rwo gutanga urugero rwiza rwo gukora imirimo ibyara inyungu.
Nyuma y’icyo gikorwa Madamu Angeline Ndayishimiye, yaboneyeho kuramutsa abanyagihugu ndetse no gusuhuza abo bana.
Ni ifoto yanyuze benshi mu bayitanzeho ibitekerezo, bashimye uburyo Madamu wa Perezida yagaragaje kwicisha bugufi, akagaragariza urukundo uyu mwana nubwo ari uwo mu muryango utifashije.
Uwitwa Quintin Bizimana yagize ati “Mbega ifoto nziza.” Naho uwitwa Dorothee Butoyi we akaba yagize ati “Yooo, mbega ifoto nziza, arareba neza azahita amufasha kugeza arangije amashuri kuko amweretse urukundo ni ukuri.”
RADIOTV10