Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igihano cyahawe abishe umugabo barimo n’umugore we bakamuca umutwe bakawujugunya mu mugezi cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Ngoma– Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe umugabo w’uyu mugore uri mu bakatiwe, ubundi bakamuca umutwe bakajya kuwujugunya mu mugezi.

Uwishwe ni Hakizimana Boaz wivuganywe tariki 08 Ukwakira 2022 akaba yari umugabo wa Uwigiramahoro Mathilde uri muri aba bantu bane bahamijwe kumwica.

Abandi bahamijwe icyaha cyo kwica nyakwigendera; ni Mbarushimana Jean Bosco, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard; bakaba barasomewe umwanzuro w’Urukiko tariki 24 Ugushyingo 2022.

Ubushinjacyaha buburana n’aba bantu, buvuga ko nyuma yuko bishe nyakwigendera, bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro, ubundi bakamwambura imyenda yose bakawuzingazingiramo bakajya kuwujugunya mu mugezi uri mu Mudugudu wa Muguruka, Akagari ka  Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yari yaraburanye mu bunzi isambu ye yari yaragurishijwe n’umugore we Uwigiramahoro Mathilde [ari mu bamwishe] ari na bwo bariya bantu batangiye gucura umugambi wo kumwivugana, bakaza no kugabagabana inshingano muri ubu bugizi bwa nabi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahanishije aba bantu igifungo cya burundu, rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ni icyemezo cyasomewe ahabere icyaha ari na ho habereye urubanza.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

Next Post

Perezida Ndayishimiye arifuza ko Abarundi batangira gutura mu mataje ahandi hagahingwa

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye arifuza ko Abarundi batangira gutura mu mataje ahandi hagahingwa

Perezida Ndayishimiye arifuza ko Abarundi batangira gutura mu mataje ahandi hagahingwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.