Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa yahamijwe n’urukiko rw’i Paris icyaha cya Ruswa yakoze mu mwaka wa 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, aho kuba itatu yari yarakatiwe n’urukiko mu mwaka w’2021, akaza kukijuririra.

N’iyi myaka ibiri y’igihano, azayimara yambaye isaha itamwemerera gusohoka iwe mu rugo, bivuze ko yahanishijwe igihano cyo gufungirwa mu rugo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Sarkozy w’imyaka 68 y’amavuko, arashinjwa ibyaha birimo gusesagura umutungo w’Igihugu ubwo yari arimo yiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu muri 2007, ibifitanye isano na ruswa, gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, no kwakira inkunga zinyuranyije n’amategeko cyane cyane inkunga u Bufaransa bwagiye bwakira ziturutse kuri Muammar Qadafi wari Prezida wa Libya, wari wunze ubucuti cyane na Sarkozy.

Iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Igihugu, Nicolas Sarkozy arakireganwa n’abandi bantu 12 barimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari, Eric Woerth, Claude Gueant na Brice Hortefeux bahoze ari ba Minisitiri b’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Aba bakoranaga na we bya hafi, ariko bo ntiharatangazwa igihe bazitabira cyangwa ngo baburanishwe.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − twelve =

Previous Post

Imyaka ibaye 11 u Rwanda rubuze rurangiranwa muri ruhago: Twibukiranye iby’urupfu rwe

Next Post

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.