Igikekwa ku bayobozi mu Karere ka Ngoma batawe muri yombi cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ibikorwa Remezo n’Ubutaka muri aka Karere, batawe muri yombi, hanatangazwa icyo bakekwaho nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

Ifatwa rya Mutembe Tom usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma ndetse na Mutabazi Célestin usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’ibikorwa Remezo n’Ubutaka muri aka Karere (One Stop Center), ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bw’uru Rwego, bwatambutse kuri X ku wa 14 Ukwakira 2023, bugira buti “RIB yafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma  na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugira ngo  batange icyangombwa cyo kubaka.”

Nyuma y’ifatwa ryabo, aba barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, bacumbikiwe kuri Sitasiyo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, ari zo iya Remera n’iya Kicukiro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hari gutunganya dosiye y’ikirego cyabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, rwanaboneyeho kuburira Abanyarwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rugira ruti “RIB irakomeza gusaba Abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.”

Aba bayobozi mu Karere ka Ngoma batawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri RIB inataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi muri aka Karere ka Ngoma, wafashwe tariki 29 Nzeri.

Uyu wari Umunyamabanga w’Umurenge wa Mutenderi, yatawe muri yombi nyuma y’uko yari yeguye ku nshingano avuga ko atabashije kugendana n’umuvuduko w’Igihugu, aho akurikiranyweho kunyereza amafaranga arimo ayari yaragenewe gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru