Umwe mu binjizaga mu Rwanda ibitemewe bingana n’ibihumbi 28 yatanze andi makuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu itsinda ry’abasore umunani bakekwaho kwinjiza mu Rwanda amasashe 28 600, wafatiwe mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gisumbi, yahaye polisi andi makuru ajyanye n’ibi bikorwa bitemewe bakoraga.

Uyu musore w’imyaka 28 yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira ahagana saa munani, ubwo we na bagenzi be bari mu itsinda ry’abasore umunani, babonwaga na Polisi, bagenzi be bagacika, we agafatwa.

Izindi Nkuru

Aba basore babonywe n’inzego z’umutekano zari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, bafatiwe mu Mudugudu wa Gatuna mu Kagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko aba basore babonywe ubwo bari mu kayira kanyura ahahingwa icyayi bikoreye imifuka bitari bizwi ibyari birimo.

Avuga ko ubwo inzego zababonaga, “bahise bayikubita hasi bariruka, hafatwa umwe muri bo n’imifuka umunani yari irimo amasashe 28 600, hakaba hagishakishwa abatorotse.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore akimara gufatwa, yiyemereye ko hamwe n’abo bari kumwe, bari bavanye ayo masashe mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kandi ko yari inshuro ya gatatu batunda ayo masashe, bagamije kuyagemurira abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru