Abaturage babiri bo mu Turere twa Rutsiro na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, babonye ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Grenade’ ubwo bari mu mirimo yabo mu mirima, aho bikekwa ko ari ibyasizwe n’izahoze ari ingabo zatsinzwe zateguye zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igisasu kimwe cyabonywe n’umugore witwa Vestine Manizabayo w’imyaka 39 mu Mudugudu wa Tawuni mu Kagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro.
Ni mu gihe ikindi cyabonywe n’umusore w’imyaka 18 mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi.
Igisasu cyabonywe n’uriya mugore, ni grenade yo mu bwoko bamwe bita iz’uducuma, yayitahuye ubwo yari mu murima ari guhinga, agakubita isuka akabona irazamutse, agahita amenyesha inzego z’ibanze na zo zihutiye kubwira iz’umutekano.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko nyuma yuko iki gisasu kibonetse, inzego z’umutekano zahise ziza kugifata, zikanahumuriza abaturage.
Ati “Byadusigiye isomo ryo kujya duhinga dushishoza, icyo tubonye dushidikanyaho ntitujye kukigaragura ngo turareba icyo ari cyo ahubwo tugatanga amakuru inzego z’umutekano zikaza zikareba, zasanga atari igikoresho cyahungabanya umutekano umuntu agakomeza imirimo ye.”
Ni mu gihe iyabonywe n’umusore wo mu Karere ka Rusizi, we yari ari gutema igiti mu murima w’umuturage, yo yari iyo mu bwoko bwa Stick Hand Grenade, isa nk’irambuye.
Umwe mu baturage bo muri aka gace kabonetsemo iyi grenade yatahuwe n’umusore, yagize ati “Akikibona yatanze amakuru mu nzego zishinzwe umutekano ziraza zirakijyana, dusabwa kujya dutanga amakuru aho tubibonye hose tutabikinishije.”
Ni mu gihe kandi hatarashira icyumweru, n’ubundi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi mu Kagari ka Muhororo mu Mudugudu wa Giseke, undi muturage na we yabonye agasanduku k’amasasu (magazine) ndetse n’amasasu 22.
Ibi byose kimwe na ziriya Grenade, bigaragara nk’ibimaze igihe kinini mu butaka, aho bikekwa ko ari ibyasize n’izahoze ari ingabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, zagiye zisiga ubwo zerecyezaga mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko ibi bisasu byabonetse koko, kandi ko Inzego z’umutekano zahise zikora ibigomba gukorwa. Yagize ati “Ibyo bisasu byombi byaturikijwe n’izego zibishinzwe nyuma yuko zibimenyeshejwe.”
SP Karekezi Twizere Bonaventure avuga ko guturista ibi bisasu, biba bigamije kwirinda ko byateza impanuka mu baturage, aboneraho kwibutsa abaturage ko igihe babonye igikoresho nk’iki badasobanukiwe, kujya bagira amakenga bagahita bamenyesha inzego.
RADIOTV10