Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gitovu mu Karere ka Nyanza, yagerageje kwiyahura anyoye umuti wica udukoko, ariko Imana ikinga akaboko, aho bikekwa ko yabitewe n’ibibazo asanzwe afitanye n’umugore we.

Uyu mwarimu w’imyaka 38 y’amavuko, asanzwe yigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Gitovu ryo mu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu murezi yaje kwigisha muri iri shuri mu ntangiro z’uku kwezi, avuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza.

Abazi iby’uyu mwarimu, bavuga ko uku kugerageza kwiyahura kwe, bishobora kuba byatewe n’ibibazo amaranye igihe, birimo ibyo kuba amaze igihe mu makimbirane n’umugore we.

Yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi nka Simikombe, abikoreye aho atuye mu Mudugudu wa Gahogo, mu Kagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro. Nyuma yuko uyu mwarimu agerageje kwiyabura Imana igakinga akaboko, yahise yihutanwa kwa muganga, aho yajyanywe kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru yo kugerageza kwiyambura ubuzima k’uyu mwarimu, yanemejwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishamo rya G.S Gitovu, Harindintwari Emmanuel.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu muyobozi w’iri shuri yagize ati “Ayo makuru nanjye narayumvise ibyisumbuyeho byabazwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 8 =

Previous Post

Rurangiranwa w’ibihe byose muri ruhago ashobora kongera gusekerwa n’amahirwe

Next Post

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.