Imodoka y’imwe muri kompanyi zitwara abagenzi yavaga i Rubavu yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, igonga ipoto na yo igwa mu muhanda, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu imaze kwinjira mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atashoboye kuringaniza neza umuvuduko w’imodoka ubwo yari ageze mu ikorosi.
SP Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu mushoferi utari waringanije umuvuduko, byatumye agonga ipoto yo ku muhanda n’umukingo, imodoka na yo igahita igusha urubavu, ikagwa mu muhanda.
Yavuze ko iyi modoka yarimo abagenzi 26, aho babiri muri bo ari bo bakomeretse na bwo bidakabije, bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze.
Yagize ati “Bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro bya CHUK kubera gukomereka byoroheje.”
SP Emmanule Kayigi yasabye abashoferi kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda bakaringaniza umuvuduko, by’umwihariko asaba abatwara imodoka zitwara abagenzi, kujya bibuka ko batwaye ubuzima bw’abantu benshi bityo ko bakwiye kujya bigengesera.
Yasabye abatwara izi modoka kandi kudacomokora utwuma turinganiza umuvuduko tuzwi nka ‘Speed Governor’ kuko biri mu bishobora guteza impanuka n’iyi.
Umwe mu bageze aha habereye impanuka ikimara kuba, yabwiye RADIOTV10 ko Poilisi y’u Rwanda yihutiye kuhagera kugira ngo itange ubutabazi bwihuse, ndetse inakure iyi modoka mu muhanda kugira ngo itabangamira urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga.
RADIOTV10