Umurambo w’umusirikare w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaye hafi y’urugabano rw’iki Gihugu n’u Rwanda, birakekwa ko yishwe na bagenzi be ba FARDC bari basinze.
Ni umurambo wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ariko bikaba bikekwa ko uyu musirikare yishwe mu ijoro ryari ryabanje ryo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri.
Umurambo w’uyu musirikare wa FARDC wagaragaye muri Gurupoma ya Uvira muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hafi y’aho DRC igabanira n’u Rwanda, aho aka gace gakora ku Karere ka Rubavu.
Abaturage bo mu Rwanda batuye mu Mudugudu wa Bisizi mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuze ko babonaga umurambo w’uyu musirikare hakurya mu butaka bwa Congo, ndetse iruhande rwe hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 ikoreshwa mu ntambara.
Bavuze kandi ko mu masaha y’ijoro ryari ryabanje [ku wa Kabiri] bumvise urusaku rw’amasasu menshi yavugiraga hakurya muri Congo, ariko ntibabyiteho kuko muri aka gace bamaze kumenyera amasasu aba avugira muri Congo ahasanzwe hahora ibibazo by’umutekano mucye.
Birakekwa ko uyu musirikare wa Congo yishwe arashwe na bagenzi be bo muri FARDC, muri iryo joro babitewe n’ubusinzi, kuko bikunze kuba ko abasirikare bo muri Congo Kinshasa basinda bakarasana.
Nyuma yuko uyu murambo ubonetse, hiyambajwe Urwego EJVM rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imipaka mu karere, rwanakoze isuzuma ariko ntihatangazwa icyaba cyahitanye uyu musirikare.
Umurambo wo wahise woherezwa mu Bitaro bya gisirikare bya Katindo i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10