Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igikekwa ku murambo w’umusirikare wa FARDC wagaragaye hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igikekwa ku murambo w’umusirikare wa FARDC wagaragaye hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda

Photo/ Internet: Ifoto yifashishijwe n'iy'umurambo w'undi musirikare wa Congo wagaragaye hafi y'umupaka n'u Rwanda mu bihe byatambutse

Share on FacebookShare on Twitter

Umurambo w’umusirikare w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaye hafi y’urugabano rw’iki Gihugu n’u Rwanda, birakekwa ko yishwe na bagenzi be ba FARDC bari basinze.

Ni umurambo wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ariko bikaba bikekwa ko uyu musirikare yishwe mu ijoro ryari ryabanje ryo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri.

Umurambo w’uyu musirikare wa FARDC wagaragaye muri Gurupoma ya Uvira muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hafi y’aho DRC igabanira n’u Rwanda, aho aka gace gakora ku Karere ka Rubavu.

Abaturage bo mu Rwanda batuye mu Mudugudu wa Bisizi mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuze ko babonaga umurambo w’uyu musirikare hakurya mu butaka bwa Congo, ndetse iruhande rwe hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 ikoreshwa mu ntambara.

Bavuze kandi ko mu masaha y’ijoro ryari ryabanje [ku wa Kabiri] bumvise urusaku rw’amasasu menshi yavugiraga hakurya muri Congo, ariko ntibabyiteho kuko muri aka gace bamaze kumenyera amasasu aba avugira muri Congo ahasanzwe hahora ibibazo by’umutekano mucye.

Birakekwa ko uyu musirikare wa Congo yishwe arashwe na bagenzi be bo muri FARDC, muri iryo joro babitewe n’ubusinzi, kuko bikunze kuba ko abasirikare bo muri Congo Kinshasa basinda bakarasana.

Nyuma yuko uyu murambo ubonetse, hiyambajwe Urwego EJVM rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imipaka mu karere, rwanakoze isuzuma ariko ntihatangazwa icyaba cyahitanye uyu musirikare.

Umurambo wo wahise woherezwa mu Bitaro bya gisirikare bya Katindo i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 10 =

Previous Post

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Next Post

RADIOTV 10 OPINION: What does it mean for Africa to have seats at UNSC?

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RADIOTV 10 OPINION: What does it mean for Africa to have seats at UNSC?

RADIOTV 10 OPINION: What does it mean for Africa to have seats at UNSC?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.