Igikorwa cya Meddy cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza kimaze kubonekamo Miliyoni 1,7

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Meddy yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza Elsie Rutiyomba uherutse kwitaba Imana bikababaza benshi aho abamaze kwitanga bamaze kugeza mu 1 700 USD (Miliyoni 1,7 Frw).

Akeza Elsie Rutiyomba yitabye Imana mu cyumweru gishize bivugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi gusa nyuma inzego zishinzwe Iperereza zatangiye gukurikirana abantu babiri barimo Mukase w’uyu mwana.

Izindi Nkuru

Akeza Elsie washyinguwe ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, ababyeyi be bavuze ijambo rikomeye mu muhango wo kumusezeraho aho bavuze ko uyu mwana yari ashimishije kubera ibyo yakoraga.

Ababyeyi be kandi bavuze ko batagereje guhabwa ubutabera ku baba bari inyuma y’uru rupfu rwababaje abatari bacye.

Mu babajwe n’urupfu rwa Akeza, harimo umuhanzi Meddy wanifurije uyu mwana kuruhukira mu mahoro mu butumwa yashyize kuri Instagram.

Uyu mwana wakoraga ibikorwa bishimishije, yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga aho aba ari gusenga nk’umuntu mukuru ndetse asubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo na Meddy.

Meddy ubu yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 6 Frw yo kuyagira umuryango w’uyu mwana witabye Imana.

Ni igikorwa cyo gukusanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Gofundme, aho Meddy yagaragaje ko hakenewe nibura 6 000 USD.

Mu butumwa bwo guhamagarira abantu kwinjira muri iki gikorwa, Meddy yagize ati “Ndabinginze mudufashe gukusanya inkunga y’umuryango wa Elsie.”

Meddy yasabye abamukurikira gusangiza inshuti zabo ibyerekeye iki gikorwa kugira ngo bakigiremo uruhare.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, muri iki gikorwa hari ahamze kuboneka 1 746 USD yatanzwe n’abantu 34.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru