• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina
Share on FacebookShare on Twitter
  • Anamushinja gukoresha imiti nyongerabushake

Umuturage wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu arashinja umugabo we kumuburabuza ku buryo hari igihe yamuhengereye yasinziriye agashaka kumumena urusenda mu gitsinda ariko amufata atarabikora.

Uyu mugore witwa Bibutsuhuzo Christine usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR, avuga ko muri 2007 yashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Nizeyimana Alphonse ariko ngo umuryango w’umugabo ntiwigeze umwishimira.

Christine avuga ko uku kutishimirwa n’umuryango w’umugabo byatumye na we atangira kumwanga atangira kumwicisha imirimo ndetse ntanamuhahire cyangwa ngo amugurire icyo kwambara.

Avuga ko ibi yashoboraga kubyihanganira ariko ko byaje kuba guhumira ku mirari ubwo umugabo we yagaragazaga impinduka mu bijyanye n’igikorwa cyo mu buriri kuko byageze aho umugabo agaragaza ubushake budasanzwe ku buryo iyo bajyaga mu gikorwa cyamaraga umwanya munini.

Ati “Ndamubaza nti ‘ko wahindutse byagenze gute?’ arambwira ngo yagiye gufata imiti imwongerera ubushake, musaba ko yasubirayo bakamuha umuti akongera agasubira uko yari ameze, arabyanga arambwira ngo hari ubwo yasubirayo akagendanira ko.”

Christine uvuga ko umugabo we hari igihe yamuhindukizaga inshuro eshatu mu ijoro, avuga ko muri 2019 byaje guhindura isura kuko yari agiye kumugirira nabi Imana ikinga akaboko.

Ati “Tukiri muri ayo makimbirane nararyamaga umugabo nijoro akamurika mu myanya ndangagitsina njye ngatekereza ko hari icyo agiye agakora, ubwa mbere biraba aramurika ntiyagira icyo akora, ubwa kabiri biraba bigenda uko, ubwa gatatu ndavuga nti ‘reka ndebe ikihishe inyuma ibi bintu’ ndamureka mwereka ko nsinziriye ngiye kubona mbona afite urusenda agiye kurunsukamo.”

Avuga ko icyo gihe yamubajije ibyo yari agiye gukora, akamwemerera ko yari agiye kumumena urusenda mu gitsina ariko amusaba imbabazi ndetse baranandikirana.

Christine avuga ko bitabaje inzego ariko bikomeza kwanda ahitamo kwahukana asiga umugabo we ashinja kumujujubya.

Nizeyimana Alphonse avuga ko ibitangazwa n’umugore we ari ibinyoma ko ahubwo umugore yahindutse ubwo bamaraga guhabwa miliyoni 12 Frw z’ingurane y’inzu yabo yagonzwe n’umuhanda.

Ati “Ibyo byose ni uburyo bwo kunsebya kuko twari tumaranye imyaka 12 twari tubanye neza, ikibazo cyaje kubera ariya mafaranga, ni byo byatumye ava mu rugo ajya no kwaka gatanya avuga ngo tugabane kabiri.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko uyu muryango bawugiriye inama inshuro nyinshi z’uko bashobora kubana mu mahoro ariko bubonye bikomeje kwanga babagira inama yo kugana inkiko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Igikorwa cya Meddy cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza kimaze kubonekamo Miliyoni 1,7

Next Post

Pakistan: Umugore w’Umusilamukazi yakatiwe urwo gupfa kubera ibyo yashyize kuri WhatsApp

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Pakistan: Umugore w’Umusilamukazi yakatiwe urwo gupfa kubera ibyo yashyize kuri WhatsApp

Pakistan: Umugore w'Umusilamukazi yakatiwe urwo gupfa kubera ibyo yashyize kuri WhatsApp

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.