Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Anamushinja gukoresha imiti nyongerabushake

Umuturage wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu arashinja umugabo we kumuburabuza ku buryo hari igihe yamuhengereye yasinziriye agashaka kumumena urusenda mu gitsinda ariko amufata atarabikora.

Uyu mugore witwa Bibutsuhuzo Christine usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR, avuga ko muri 2007 yashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Nizeyimana Alphonse ariko ngo umuryango w’umugabo ntiwigeze umwishimira.

Izindi Nkuru

Christine avuga ko uku kutishimirwa n’umuryango w’umugabo byatumye na we atangira kumwanga atangira kumwicisha imirimo ndetse ntanamuhahire cyangwa ngo amugurire icyo kwambara.

Avuga ko ibi yashoboraga kubyihanganira ariko ko byaje kuba guhumira ku mirari ubwo umugabo we yagaragazaga impinduka mu bijyanye n’igikorwa cyo mu buriri kuko byageze aho umugabo agaragaza ubushake budasanzwe ku buryo iyo bajyaga mu gikorwa cyamaraga umwanya munini.

Ati “Ndamubaza nti ‘ko wahindutse byagenze gute?’ arambwira ngo yagiye gufata imiti imwongerera ubushake, musaba ko yasubirayo bakamuha umuti akongera agasubira uko yari ameze, arabyanga arambwira ngo hari ubwo yasubirayo akagendanira ko.”

Christine uvuga ko umugabo we hari igihe yamuhindukizaga inshuro eshatu mu ijoro, avuga ko muri 2019 byaje guhindura isura kuko yari agiye kumugirira nabi Imana ikinga akaboko.

Ati “Tukiri muri ayo makimbirane nararyamaga umugabo nijoro akamurika mu myanya ndangagitsina njye ngatekereza ko hari icyo agiye agakora, ubwa mbere biraba aramurika ntiyagira icyo akora, ubwa kabiri biraba bigenda uko, ubwa gatatu ndavuga nti ‘reka ndebe ikihishe inyuma ibi bintu’ ndamureka mwereka ko nsinziriye ngiye kubona mbona afite urusenda agiye kurunsukamo.”

Avuga ko icyo gihe yamubajije ibyo yari agiye gukora, akamwemerera ko yari agiye kumumena urusenda mu gitsina ariko amusaba imbabazi ndetse baranandikirana.

Christine avuga ko bitabaje inzego ariko bikomeza kwanda ahitamo kwahukana asiga umugabo we ashinja kumujujubya.

Nizeyimana Alphonse avuga ko ibitangazwa n’umugore we ari ibinyoma ko ahubwo umugore yahindutse ubwo bamaraga guhabwa miliyoni 12 Frw z’ingurane y’inzu yabo yagonzwe n’umuhanda.

Ati “Ibyo byose ni uburyo bwo kunsebya kuko twari tumaranye imyaka 12 twari tubanye neza, ikibazo cyaje kubera ariya mafaranga, ni byo byatumye ava mu rugo ajya no kwaka gatanya avuga ngo tugabane kabiri.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko uyu muryango bawugiriye inama inshuro nyinshi z’uko bashobora kubana mu mahoro ariko bubonye bikomeje kwanga babagira inama yo kugana inkiko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru