Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwaye abakozi bane b’Akarere ka Rutsiro, yakoroye impanuka mu Murenge wa Musasa muri aka Karere, irenga umuhanda igwa mu mukingo, ariko Imana ikinga akaboko, ntihagira uhagirira ikibazo. Hatangajwe igishobora kuba cyateye iyi mpanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, yari irimo abantu batanu barimo bane basanzwe ari abakozi b’Akarere ka Rutsiro, n’umushoferi, ubwo berecyezaga mu Murenge wa Nyabirasi ahabereye ubukangurambaga buhuriweho n’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ku bijyanye no guhugura abaturage ku by’amategeko
Umwe mu bageze ahabereye iyi mpanuka ikimara kuba ahagana saa yine, yavuze ko yasanze imodoka yataye umuhanda yaguye mu mukingo, ndetse abari bayirimo bari hafi aho ntakibazo bafite.
Aba bakozi b’Akarere bahise bohererezwa indi modoka, iberecyeza aho bari bagiye gukomeza akazi bari berecyejemo, kuko ntawakomeretse.
Niyitegeka Fabien usanzwe ari umukozi mu Karere ka Rutsiro ushinzwe itumanaho n’imibanire y’abaturage, yavuze ko nta muntu wari iyi modoka wagize ikibazo.
Agaruka ku gishobora kuba cyateye iyi mpanuka, yagize ati “byagaragaye ko ipine yaba yagize ikibazo igafunguka, imodoka irenga umuhanda igwa munsi y’umukingo.”
RADIOTV10
Abashoferi bajye babanza kugenzura ibinyabiziga mbere yo gufata urugendo