Ab’i Rwamagana barema isoko ryo muri Kigali bahishuye igiteye impungenge bari barambiwe guceceka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana bacururiza mu isoko rya Kabuga mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamburirwa ibyabo ahitwa kwa Richard n’amabandi mu masaha y’ijoro mu gihe bataha cyangwa bajya ku isoko.

Uwizeye Fabrice uherutse gutegwa n’aba bajura ahitwa kwa Rishari ku muhanda uva i Kabuga ku isoko werecyeza i Gishore mu Murenge wa Nyakariro, yavuze ko yahuye n’isanganya.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Bantwaye telefone nari mfite byirukira mu rutoki. Abantu baje kuntabara basanga igisambo cyayirenganye.”

Bamwe mu baturage bagenzi be muri uyu Murenge wa Nyakariro, bavuga ko hakenewe urumuri n’umutekano muri aka gace.

Umwe ati “Ni ikibazo urumva kudutegere mu nzira atari bibi. Nka saa kumi cyangwa nka saa cyenda za mu gitondo tugenda mu isoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bafatanye barebere hamwe igikwiye gukorwa kugiran go iki kibazo gikemuke.

Ati “Twese tubyumva kimwe twemeranya ko tugomba kurengera abaturage bacu. Ari abo bantu bamburira muri Kicukiro, ari uwahirahira kuza hano iwacu muri Rwamagana muri Nyakariro tuzamurwanya dufatanyije.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru