Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwunamiye abasirikare n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse kugwa mu mirwano batsindiwemo na M23 i Goma, buvuga ko nubwo bakomeje kuhasiga ubuzima ariko bizeye kuzatsinda.

Bikubiye mu itangazo ryo kunamira aba basirikare baherutse kugwa mu mirwano, aho ubuyobozi bwa FARDC buvuga ko ubutwari bwabo ari urugero rwiza rwo gukunda Igihugu.

Nubwo FARDC n’impande ziyifasha bamaze kuneshwa mu rugamba bari bahanganyemo na M23 mu Mujyi wa Goma, ubuyobozi bw’iki Gisirikare bwavuze ko “abasirikare ba FARDC n’abajene bakunda Igihugu ba Wazalendo i Goma bakomeje kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umuhate wabo n’ubwitange bakoreye gukunda Igihugu ni isoko y’ishema ry’Abanyekongo.”

Ubu butumwa bwa FARDC bwo kunamira abasirikare baguye kuri uru rugamba, bukomeza buvuga ko “Duhaye agaciro abasirikare bacu baguye ku rugamba” aho iki gisirikare cyongeye kuzamura ibinyoma kivuga ko ngo bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda. Kiti “Ubutwari bwabo ntituzabwibagirwa.”

Ubuyobozi bwa FARDC bwasoje ubutumwa bwabwo bugaragaza ko bugitsimbaraye ku mirwano nubwo abasirikare b’iki gisirikare bakomeje gutikirira ku rugamba, aho bwagize buti “Gukunda Igihugu cyangwa urupfu, ariko tuzatsinda.”

Ubu butumwa kandi buherekejwe n’ifoto yateguwe igaragaza ingofero ya gisirikare iteretse mu mbunda ishinze hasi, iriho n’umudari.

Iyi foto kandi yanditseho ubutumwa n’ubundi bwo kunamira abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba, bugira buti “Umuhate wanyu, kwitanga kwanyu ndetse no gukorera ku ntego mu kurinda DRC ntibizibagirana.”

Mu mirwano yabaye ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma, bivugwa ko abasirikare benshi n’abarwanyi ba FDLD na Wazalendo, bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abafashe icyemezo cyo kumanika amaboko bagahungira mu Rwanda, aho bamwe mu baganirije itangazamakuru, bagaragazaga agahinda gakomeye k’ibyo biboneye ku rugamba, na bagenzi babo batabashije gukomezanya ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 9 =

Previous Post

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

Next Post

U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.