Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwunamiye abasirikare n’abarwanyi ba Wazalendo baherutse kugwa mu mirwano batsindiwemo na M23 i Goma, buvuga ko nubwo bakomeje kuhasiga ubuzima ariko bizeye kuzatsinda.
Bikubiye mu itangazo ryo kunamira aba basirikare baherutse kugwa mu mirwano, aho ubuyobozi bwa FARDC buvuga ko ubutwari bwabo ari urugero rwiza rwo gukunda Igihugu.
Nubwo FARDC n’impande ziyifasha bamaze kuneshwa mu rugamba bari bahanganyemo na M23 mu Mujyi wa Goma, ubuyobozi bw’iki Gisirikare bwavuze ko “abasirikare ba FARDC n’abajene bakunda Igihugu ba Wazalendo i Goma bakomeje kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umuhate wabo n’ubwitange bakoreye gukunda Igihugu ni isoko y’ishema ry’Abanyekongo.”
Ubu butumwa bwa FARDC bwo kunamira abasirikare baguye kuri uru rugamba, bukomeza buvuga ko “Duhaye agaciro abasirikare bacu baguye ku rugamba” aho iki gisirikare cyongeye kuzamura ibinyoma kivuga ko ngo bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda. Kiti “Ubutwari bwabo ntituzabwibagirwa.”
Ubuyobozi bwa FARDC bwasoje ubutumwa bwabwo bugaragaza ko bugitsimbaraye ku mirwano nubwo abasirikare b’iki gisirikare bakomeje gutikirira ku rugamba, aho bwagize buti “Gukunda Igihugu cyangwa urupfu, ariko tuzatsinda.”
Ubu butumwa kandi buherekejwe n’ifoto yateguwe igaragaza ingofero ya gisirikare iteretse mu mbunda ishinze hasi, iriho n’umudari.
Iyi foto kandi yanditseho ubutumwa n’ubundi bwo kunamira abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba, bugira buti “Umuhate wanyu, kwitanga kwanyu ndetse no gukorera ku ntego mu kurinda DRC ntibizibagirana.”
Mu mirwano yabaye ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma, bivugwa ko abasirikare benshi n’abarwanyi ba FDLD na Wazalendo, bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abafashe icyemezo cyo kumanika amaboko bagahungira mu Rwanda, aho bamwe mu baganirije itangazamakuru, bagaragazaga agahinda gakomeye k’ibyo biboneye ku rugamba, na bagenzi babo batabashije gukomezanya ubuzima.
RADIOTV10