• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in Uncategorized
0
Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu mapeti Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General, yinjira mu basirikare b’abagore bacye bari ku rwego rw’Abajenerali.

Muri Mutarama 2017, igisirikare cya Uganda cyari cyanditse amateka yo kugira umusirikare w’umugore ufite ipeti rya Major General ari we Proscovia Nalweyiso wari ubaye umugore wa mbere ubonye iri peti mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Perezida Yoweri Museveni yongeye kugaragaza ko abagore bashoboye azamura Charity Bainababo ku ipeti rya Brigadier General.

Brig Gen Charity Bainababo kandi yahise anahabwa inshingano nshya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umutwe Udasanzwe w’Ingabo (Special Force).

Charity Bainababo ubu wamaze kwinjira mu cyiciro cy’Abajenerali, yagiye akora imyanya inyuranye mu nzego z’umutekano za Uganda aho ubu yari asanzwe ari mu bahagarariye UPDF mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda akaba yari anayoboye abasirikare bari mu Nteko.

Yanabaye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi rishinzwe kurinda abanyacyubahiro bakomeye nk’umufasha wa Museveni, Janet Museveni.

Abasirikare b’abagore bari ku rwego rwa General ntibakunze kuba benshi mu Gisirikare cyo mu Bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba nko mu Rwanda abafite ipeti ryo hejuru, ari abafite irya Lieutenant Colonel barimo Lydia Bagwaneza ufite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − two =

Previous Post

Icyatumye Konti ya Twitter ya Muhoozi ivaho cyamenyekanye

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiranywe urugwiro iwabo wa mugenzi we Nguesso

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yakiranywe urugwiro iwabo wa mugenzi we Nguesso

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiranywe urugwiro iwabo wa mugenzi we Nguesso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.