Igisirikare cya Uganda cyungutse undi Mujenerali w’umugore muri bacye bafite iri peti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu mapeti Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General, yinjira mu basirikare b’abagore bacye bari ku rwego rw’Abajenerali.

Muri Mutarama 2017, igisirikare cya Uganda cyari cyanditse amateka yo kugira umusirikare w’umugore ufite ipeti rya Major General ari we Proscovia Nalweyiso wari ubaye umugore wa mbere ubonye iri peti mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Perezida Yoweri Museveni yongeye kugaragaza ko abagore bashoboye azamura Charity Bainababo ku ipeti rya Brigadier General.

Brig Gen Charity Bainababo kandi yahise anahabwa inshingano nshya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umutwe Udasanzwe w’Ingabo (Special Force).

Charity Bainababo ubu wamaze kwinjira mu cyiciro cy’Abajenerali, yagiye akora imyanya inyuranye mu nzego z’umutekano za Uganda aho ubu yari asanzwe ari mu bahagarariye UPDF mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda akaba yari anayoboye abasirikare bari mu Nteko.

Yanabaye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi rishinzwe kurinda abanyacyubahiro bakomeye nk’umufasha wa Museveni, Janet Museveni.

Abasirikare b’abagore bari ku rwego rwa General ntibakunze kuba benshi mu Gisirikare cyo mu Bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba nko mu Rwanda abafite ipeti ryo hejuru, ari abafite irya Lieutenant Colonel barimo Lydia Bagwaneza ufite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru