Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori, abasirikare babiri b’iki gihugu, bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), ariko gihakana ko bafungiye i Kinshasa.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yabivugiye mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za Leta cyabereye i Ngozi kuri uyu wa Kabiri.
Mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru, Baratuza yavuze ko abo basirikare bari ku cyicaro cy’igisirikare kiri i Baraka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bakomeje gukorerwa iperereza.
Yasobanuye ko abo basirikare bagiye ahari hashinzwe ibirindiro by’igisirikare, batangira gufata amashusho y’aho hantu. Ibi ngo ni byo byatumye bafatwa kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye bafata ayo mashusho.
Baratuza yavuze ko Igisirikare cy’u Burundi gikomeje gukurikiranira hafi iryo perereza, asaba ko abantu bategereza ibizavamo, kuko ari igikorwa gisanzwe mu mikorere y’igisirikare.
Ibi yabitangaje nyuma y’amakuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abo basirikare bakuru bafashwe n’Igisirikare cya DR Congo kibakekaho kuba intasi z’u Rwanda, ndetse ko bari bajyanywe gufungirwa i Kinshasa. Ayo makuru yanavugaga ko Igisirikare cy’u Burundi ntacyo cyari cyakoze kuri iki kibazo.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi kandi yahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare ba Tanzania binjiye mu Burundi, bakambara imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo bajye kugifasha kurwana muri DR Congo.
Yavuze ko Igisirikare cy’u Burundi kiri muri DR Congo mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko nta mpamvu cyaba gifite yo guhisha abasirikare bacyo bari muri icyo gihugu.
Baratuza kandi yavuze ko nta masezerano hagati y’u Burundi na Tanzania ajyanye no guhanahana abasirikare ahari.
RADIOTV10