Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisobanuro cy’urukundo: Umukobwa w’imyaka 22 abana n’umugabo w’imyaka 88 anatwitiye, basangira akabisi n’agahiye

radiotv10by radiotv10
08/08/2022
in MU RWANDA, UDUSHYA, UDUSHYA
1
Igisobanuro cy’urukundo: Umukobwa w’imyaka 22 abana n’umugabo w’imyaka 88 anatwitiye, basangira akabisi n’agahiye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu gace ka Mudaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko uri mu rukundo n’umukambwe w’imyaka 88 banitegura kwibaruka umwana wabo.

Ikinyamakuru gikorera kuri YouTube kizwi nka Afrimax English, cyasuye iyi couple y’umusaza w’imyaka 88 n’umugore we w’imyaka 22, cyabasanze aho batuye, bigaragara ko urukundo ari cheri chouchou.

Ni umuryango ukiri mushya wa Chibalonza na Kasher Alphonse barutanwa imyaka 66 ariko bikaba bitarababujije kwikundanira urudashira.

Muri iki kiganiro twanditseho inkuru nka RADIOTV10 dukesha Afrimax, Alphonse avuga ko we n’umugore we bakundana urukundo ruzira imbereka.

Umugore we wa mbere amaze imyaka yitabye Imana aho yazize izabukuru, akaba yarahise yicudikira n’uyu mukobwa abereye sekuru ndetse bakaza kwemeranya kwibanira.

Alphonse yashyingiwe bwa mbere mu 1954 ubwo yari afite imyaka 24, abyara abana barindwi ariko bose bakaba baravuye mu rugo batakibana na we.

Avuga ko yahuye na Chibalonza agifite imyaka 20 y’amavuko akamwemerera kuzamubera umugore, na we akumva biramunyuze.

Ati “Ntabwo turashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ariko twakoze ubukwe bwo muri gakondo yacu. Najyanye ikibindi cy’inzoga ndetse n’ihene mu muryango we.”

Gusa ngo atewe impungenge no kuba adafite amafaranga yo kugura ikibanza yazubakiramo inzu umugore we kugira ngo azagire ubuzima bwiza afite aho kuba.

Uyu mukobwa Chibalonza avuga ko we n’umugabo we Alphonse bitegura gukora ubukwe igihe azaba amaze kwibaruka.

Benshi mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu musaza yaroze uyu mukobwa kuko batumva ukuntu yaba umugore w’umugabo ufite abana bose bamuruta dore ko imfura y’uyu musaza ifite imyaka 66 mu gihe bucura bwe ifite imyaka 50.

Batewe ishema n’urukundo rwabo
Basangira akabisi n’agahiye
Biyemeje kwibanira batitaye ku myaka barushanwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Joe says:
    3 years ago

    Umuruho urabunga nuyu nawe n’indushyi.

    Reply

Leave a Reply to Joe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Iyicwa ry’Umusirikare w’indwanyi kabuhariwe w’Umurusiya wiciwe muri Ukraine ryatumye Putin yirukana Abajenerali 6

Next Post

TurambiweAgasuzuguro: Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TurambiweAgasuzuguro: Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse

TurambiweAgasuzuguro: Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.