• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisobanuro cy’uwashatse kwica umugore n’abana be atabigeraho agatemagura amatungo

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kugerageza kwica umugore we n’abana be ubwo yafataga umuhoro agashaka kubatema bakamucika, agahita atemagyra ihene zari hafi ye, yemera icyaha ariko agakuvuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Dosiye iregwamo uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yamaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba nk’uko amakuru dukesha Ubushinjacyaha abyemeza.

Ni dosiye yakozwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, ikaba yararegewe Urukiko mu cyumweru gishize.

Ni mu gihe icyaha akekwaho yagikoze mu kwezi ka Mata 2024, ubwo yatonganaga n’umugore we n’abana, agashaka kubatema ariko bakamucika, na we akaza gutoroka.

Ubushinjacyaha, bugira buti “Nyuma yo kumucika, yafashe umuhoro atemagura ihene zari ziziritse mu rugo arangije aratoroka.”

Uru rwego rw’Ubushinjacyaha, ruvuga ko nyuma yuko uyu mugabo agarutse “yakomeje kubakangisha kuzabica. Nyuma yaje gufatwa n’inzego z’Ubutabera arakurikiranwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, yemera icyaha aregwa, agasobanura ko yabitewe n’ubusinzi.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 8 y’Itegeko n0 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura ingingo ya 190 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 4 =

Previous Post

Umukinnyi wa filimi uzwi muri sinema Nyarwanda yarize amarira y’ibyishimo by’urukundo (AMAFOTO)

Next Post

Habonetse impamvu yatumye urubanza rya Bishop Harerimana n’umugore we rutabera mu ruhame

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

Habonetse impamvu yatumye urubanza rya Bishop Harerimana n’umugore we rutabera mu ruhame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.