Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo cya Trump cyafashwe nko kwibasira umunyamakuru wamwibukije ibidakwiye yavuze ku birabura

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo cya Trump cyafashwe  nko kwibasira umunyamakuru wamwibukije ibidakwiye yavuze ku birabura
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabajijwe n’umunyamakuru impamvu Abanyamerika b’Abirabura bakwiye kumutora nyamara yaragiye abavugaho ibidakwiye, amusubiza igisubizo cyafashwe nko kumwibasira n’ubundi dore ko na we ari umwirabura.

Ni mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 kuri Televiziyo ya ABC News mu ihuriro ry’abanyamakuru b’abirabura.

Rachel Scott, Umunyamakuru wa ABC News, ubwo yafunguraga umwanya w’ibibazo b’ibisubizo muri iki kiganiro, yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa na Donald Trump bitesha agaciro abirabura, nko kuvuga ko “bagomba gusubira aho bavuye, ari inyamaswa.”

Umunyamakuru ati “Wagiye wibasira Abanyamakuru b’abirabura ubita ko ari abahombyi, ko ibibazo byabo ari iby’ubugoryi, birimo ivanguraruhu…”

Akomeza agira ati “Ikibazo cyanjye nyakubahwa, ko ubu uri gusaba amajwi abirabura batora ni iyihe mpamvu abatora b’abirabura bagomba kukwizera nyuma yo kuba warakoresheje imvugo nk’izi.”

Trump wasubije bigaragara ko atangiranye uburakari, yateruye agira ati “Mbere na mbere ntabwo natekerezaga ko nabazwa ikibazo nk’iki mu buryo bugayitse nk’ubu. Ikibazo cya mbere koko ukakibaza utanambwiye ngo hello [bite] umerewe ute?”

Donald Trump wakunze kwibasira bimwe mu bitangazamakuru avuga ko bitangaza amakuru y’ibihuha, akaba yongeye kubisubiramo avuga iki cya ABC, yakomeje agaragaza ko atishimiye uburyo umunyamakuru yatangiye amubaza.

Ati “Biteye isoni kuba naje hano mu mwuka mwiza. Nkunda abirabura b’iki Gihugu, nakoreye byinshi abirabura b’iki Gihugu.”

Iki kiganiro kandi cyatangiye nyuma y’isaha irenga y’igihe cyagombaga gutangiriraho, aho Trump n’itsinda rye bavuze ko byatewe n’ibibazo bya tekiniki.

Yavuze kandi ko atumva ukuntu yitabiriye iri huriro ry’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abirabura, ntahasange Visi Perezida Kamala Harris nyamara bari baramubwiye ko na we azaba ahari.

Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’iri shyirahamwe rya NABJ (National Association of Black Journalists) bwavuze ko buri gukorana n’itsinda rya Harris kugira ngo abe yakwitabira ikiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa imbonankubone muri Nzeri, ariko ko muri iki cyumweru bitari gushoboka.

Ati “Ni ikibazo kidakwiye. Kuba utangiye ikibazo cyawe muri ubu buryo nyamara wakerereweho iminota 35, mu buryo nk’ubu bubi, ndabona ari agahomamunwa.”

Trump yakomeje ashimangira ko ku ngoma ye ari bwo abirabura bagize amahirwe batigeze bagira mu bihe byatambutse, kuko babonye imirimo, amashuri yabo agakora neza. Ati “Ni njye wabaye Perezida mwiza ku birabura, kuva ku butegetsi bwa Abraham Lincoln.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Next Post

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.