Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabajijwe n’umunyamakuru impamvu Abanyamerika b’Abirabura bakwiye kumutora nyamara yaragiye abavugaho ibidakwiye, amusubiza igisubizo cyafashwe nko kumwibasira n’ubundi dore ko na we ari umwirabura.
Ni mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 kuri Televiziyo ya ABC News mu ihuriro ry’abanyamakuru b’abirabura.
Rachel Scott, Umunyamakuru wa ABC News, ubwo yafunguraga umwanya w’ibibazo b’ibisubizo muri iki kiganiro, yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa na Donald Trump bitesha agaciro abirabura, nko kuvuga ko “bagomba gusubira aho bavuye, ari inyamaswa.”
Umunyamakuru ati “Wagiye wibasira Abanyamakuru b’abirabura ubita ko ari abahombyi, ko ibibazo byabo ari iby’ubugoryi, birimo ivanguraruhu…”
Akomeza agira ati “Ikibazo cyanjye nyakubahwa, ko ubu uri gusaba amajwi abirabura batora ni iyihe mpamvu abatora b’abirabura bagomba kukwizera nyuma yo kuba warakoresheje imvugo nk’izi.”
Trump wasubije bigaragara ko atangiranye uburakari, yateruye agira ati “Mbere na mbere ntabwo natekerezaga ko nabazwa ikibazo nk’iki mu buryo bugayitse nk’ubu. Ikibazo cya mbere koko ukakibaza utanambwiye ngo hello [bite] umerewe ute?”
Donald Trump wakunze kwibasira bimwe mu bitangazamakuru avuga ko bitangaza amakuru y’ibihuha, akaba yongeye kubisubiramo avuga iki cya ABC, yakomeje agaragaza ko atishimiye uburyo umunyamakuru yatangiye amubaza.
Ati “Biteye isoni kuba naje hano mu mwuka mwiza. Nkunda abirabura b’iki Gihugu, nakoreye byinshi abirabura b’iki Gihugu.”
Iki kiganiro kandi cyatangiye nyuma y’isaha irenga y’igihe cyagombaga gutangiriraho, aho Trump n’itsinda rye bavuze ko byatewe n’ibibazo bya tekiniki.
Yavuze kandi ko atumva ukuntu yitabiriye iri huriro ry’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abirabura, ntahasange Visi Perezida Kamala Harris nyamara bari baramubwiye ko na we azaba ahari.
Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’iri shyirahamwe rya NABJ (National Association of Black Journalists) bwavuze ko buri gukorana n’itsinda rya Harris kugira ngo abe yakwitabira ikiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa imbonankubone muri Nzeri, ariko ko muri iki cyumweru bitari gushoboka.
Ati “Ni ikibazo kidakwiye. Kuba utangiye ikibazo cyawe muri ubu buryo nyamara wakerereweho iminota 35, mu buryo nk’ubu bubi, ndabona ari agahomamunwa.”
Trump yakomeje ashimangira ko ku ngoma ye ari bwo abirabura bagize amahirwe batigeze bagira mu bihe byatambutse, kuko babonye imirimo, amashuri yabo agakora neza. Ati “Ni njye wabaye Perezida mwiza ku birabura, kuva ku butegetsi bwa Abraham Lincoln.”
RADIOTV10