Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yamenyesheje Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma cyafungurwa byihuse, ko hari inzira zemejwe bigomba kuzanyuramo, kandi ko zigomba kuva mu biganza bya Guverinoma ya DRC.
Ni nyuma yuko Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, n’imicungire y’ibihe bidasanzwe, Hadja Lahbib atangaje ubutumwa kuri X asaba ko iki Kibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa.
Uyu muyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko “uku gutinda” kw’ifungurwa ry’ikibuga cy’Indege cya Goma “bikomeje gutuma hari ubuzima bwa bamwe buhazaharira.”
Yagize ati “Ndasaba ifungurwa ryihuse ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma kugira ngo haboneke inzira z’ibikorwa by’ubutabazi n’imiti muri DRC.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impamvu hifuzwa gukoreshwa inzira z’indege, ari uko inzira zo ku butaka zishobora kunyuzwamo ibyo bikoresho mu Bihugu by’ibituranyi bya Congo, “ziri gutinda kandi zikongera ingaruka ku buzima bwa benshi mu babikeneye.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije uyu muyobozi avuga ko ashyigikiye ubusabe bwe, ariko ko ifungurwa rya kiriya Kibuga cy’indege, hari inzira byemejwe bizanyuramo kandi ko iyubahirizwa ryazo, ubutegetsi bwa Congo bugomba kubigiramo uruhare.
Yagize ati “Nshyigikiye byimazeyo icyifuzo cyawe. Gusa hagendewe ku cyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bya EAC na SADC, bafashe mu nama ihuriweho yabaye tariki 24 Gashyantare 2025 Dar Es Salaam, Guverinoma ya DRC ntirashyiraho ‘Notice to Airmen’ (NOTAM), izatuma ikibuga cy’Indege cya Goma cyongera gukora.”
Ikibuga cy’Indege cya Goma cyafunzwe ubwo umujyi wa Goma wafatwaga n’umutwe wa M23, aho cyakoreshwaga n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri uyu mutwe no ku baturage bo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
RADIOTV10