Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yamenyesheje Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma cyafungurwa byihuse, ko hari inzira zemejwe bigomba kuzanyuramo, kandi ko zigomba kuva mu biganza bya Guverinoma ya DRC.

Ni nyuma yuko Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire, n’imicungire y’ibihe bidasanzwe, Hadja Lahbib atangaje ubutumwa kuri X asaba ko iki Kibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa.

Uyu muyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko “uku gutinda” kw’ifungurwa ry’ikibuga cy’Indege cya Goma “bikomeje gutuma hari ubuzima bwa bamwe buhazaharira.”

Yagize ati “Ndasaba ifungurwa ryihuse ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma kugira ngo haboneke inzira z’ibikorwa by’ubutabazi n’imiti muri DRC.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impamvu hifuzwa gukoreshwa inzira z’indege, ari uko inzira zo ku butaka zishobora kunyuzwamo ibyo bikoresho mu Bihugu by’ibituranyi bya Congo, “ziri gutinda kandi zikongera ingaruka ku buzima bwa benshi mu babikeneye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije uyu muyobozi avuga ko ashyigikiye ubusabe bwe, ariko ko ifungurwa rya kiriya Kibuga cy’indege, hari inzira byemejwe bizanyuramo kandi ko iyubahirizwa ryazo, ubutegetsi bwa Congo bugomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Nshyigikiye byimazeyo icyifuzo cyawe. Gusa hagendewe ku cyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bya EAC na SADC, bafashe mu nama ihuriweho yabaye tariki 24 Gashyantare 2025 Dar Es Salaam, Guverinoma ya DRC ntirashyiraho ‘Notice to Airmen’ (NOTAM), izatuma ikibuga cy’Indege cya Goma cyongera gukora.”

Ikibuga cy’Indege cya Goma cyafunzwe ubwo umujyi wa Goma wafatwaga n’umutwe wa M23, aho cyakoreshwaga n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri uyu mutwe no ku baturage bo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Haravugwa icyaganiriweho mu biganiro by’inzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhura

Next Post

Hakomeje kumvikana intambara y’amagambo hagati y’abakinnyi babiri b’amakipe ayoboye andi mu Rwanda

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hakomeje kumvikana intambara y’amagambo hagati y’abakinnyi babiri b’amakipe ayoboye andi mu Rwanda

Hakomeje kumvikana intambara y'amagambo hagati y’abakinnyi babiri b’amakipe ayoboye andi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.