Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muri Africa: Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Ghazouani wa Mauritania

radiotv10by radiotv10
25/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muri Africa: Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Ghazouani wa Mauritania
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ruzinduko yari yagiriye muri Mauritania, Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani; ku ngingo zinyuranye zirimo igikenewe kugira ngo ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara muri Africa biranduke.

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yatangiye ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, yarusoje kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Perezida Kagame wagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bagarutse ku ngingo zinyuranye.

Umvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yagarutse ku byagarutsweho muri ibi biganiro abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye.

Ati “Cyane cyane ku kibazo cy’umutekano ku Mugabane wa Afurika. Perezida Kagame yamuganirije ku by’u Rwanda n’ingabo z’u Rwanda ziri gukora muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, bemeranyije ko igisubizo cy’umutekano kizaboneka ibihugu bya Afurika byishyize hamwe ngo bikorane mu kubona igisubizo.”

Stephanie Nyombayire kandi yavuze ko muri uru ruzinduko, Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo azatuma sosiyete y’ingendo z’indege ya RwandAir izatangira kwerecyeza muri Mauritania mu minsi iri imbere.

Abakuru b’Ibihugu kandi bayoboye isinywa ry’amasezerano anyuranye arimo ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande.

Aya masezerano arebana n’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo imikoranire mu bya politiki, ikoranabuhanga, ubukungu ndetse n’umuco.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe imikoranire mu ngeri zinyuranye zirimo umutekano, ubucuruzi, uburezi, ubucukuriz bw’amabuye y’agaciro netse n’ubuhinzi.

Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yari ari kumwe n’abayobozi bamwe bo muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Mauritania
Ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byarimo na bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ku mpande zombi
Abakuru b’Ibihugu bayoboye isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi

RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − three =

Previous Post

Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Next Post

Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine

Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.