Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda iramara impungenge abakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rishobora guhita rigira ingaruka ku biciro ku masoko, ikavuga ko n’iyo zabaho zaba ari nto cyane.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yemeza ko umwaka wa 2023 wasize ubukungu bw’u Rwanda buteye intambwe iva mu ngaruka za COVID-19, aho ingamba zafashwe zatumye buzamuka ku rugero rwa 8,2%.

Icyakora ubucuruzi u Rwanda rwagiranye n’amahanga muri uwo mwaka, bwagaragayemo icyuho gikomeye cyanatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rwa 18% ugereranyije n’idorali rya America.

Nanone kandi imibare y’uru rwego rushinzwe politike y’ifaranga n’ubutajegajega bw’urwego rw’imari; igaragaza ko nihatabaho ibindi bibazo bitunguranye; ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bizaguma ku muvuduko wa 5%.

Nyamara mu bihe nk’ibi by’umwaka ushize; uyu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wari ku rugero rwa 20.7% na 20.8%.

Icyizere nk’iki cyo gucika intege kw’izamuka ry’ibiciro ku isoko; Banki Nkuru y’u Rwanda yari iherutse kugitanga mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2024, icyakora ubwo hari hamaze gutangazwa umugambi wo wongera ikiguzi abaturage biyishyurira mu ngendo, BNR yari yagaragaje impungenge ko bishobora kuzagira ingarua ku biciro ku masoko.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa wabaye nk’ugira Inama Guverinoma, yari yaize ati “Icyo twasabye ni uko byakorwa ntibibe icyarimwe kugira ngo bye kugira ingaruka nini ku bantu no kuri iyi mibare tureba.”

 

Ingaruka zingana gute?

Nyuma y’iminsi 23 uyu muyobozi wa banki nkuru y’igihugu avuze ibi; Leta yafashe umwanzuro wo gukuraho nkunganire y’amafaranga yishyuriraga buri mugenzi kuri buri rugendo, bituma kuva ku ya 16 Werurwe 2024; abaturage biyishyurira ikiguzi cyose, detse imibare igaragaza ko hari n’aho igiciro cy’urugendo cyiyongereyeho 40%.

Bamwe mu bacuruzi bo mu Ntara, baherutse kugaragaza impungenge ko kubera kujya kurangura mu Mujyi wa Kigali, bahenzwe mu ngendo, bashobora kuzamura ibiciro, kimwe n’abandi baturage bagaragaje impungenge ko izamuka ry’ibi biciro by’ingendo rizahita rinagira ingaruka ku biciri ku masoko.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yamaze impungenge abazifite kuru iyi ngingo, avuga ko bakurikije uko imibare ihagaze ubu, hatagaragara ingaruka z’ibi biciro by’ingendo ku bindi biciro ku masoko.

Yagize ati “Iyo mibare yose twagiye tubona twongeye kuyishyira hamwe, dushyiraho n’ibi byavuye mu gukuraho nkunganire; dusanga nta ngaruka nini bizagira kuri iyi mibare. Bishobora kuyizamuraho gatoya wenda 6%.

Dusanga uyu munsi nta mpamvu dufite yo guhindura ngo tuvane kuri 5% tubishyire ku yindi, mu kwa gatanu [5/2024] nitwongera guhura tuzaba twabonye indi mibare mishya igaragaza icyo uku gukuraho nkunganire byatwaye, bizatwereka niba hari icyo tugomba guhindura ku bipimo by’uyu mwaka.”

Nubwo hataramenyekana ingaruka z’icyemezo mu mibare; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse kuvuga ko izo ngaruka ku izamuka ry’ibiciro ku isoko zishoboka, ariko ko zaba ziri ku rugero ruto.

Yari yagize ati “Uruhare rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ku izamuka ry’ibiciro muri rusange; ni ruto cyane. Ni 0.2%. bivuze ngo ingaruka ku biciro rusange ni nto cyane.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

General Muhoozi, umuhungu wa Museveni yagaruwe mu buyobozi bw’Igisirikare ku mwanya ukomeye

Next Post

Kayonza-Kabare: Hari inyamaswa yabazengereje ituma batakirenza saa moya batarataha

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza-Kabare: Hari inyamaswa yabazengereje ituma batakirenza saa moya batarataha

Kayonza-Kabare: Hari inyamaswa yabazengereje ituma batakirenza saa moya batarataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.