Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uvuga ko itarebwa n’icyemezo cyafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya EAC, giha igihe ntarengwa uyu mutwe kuba wavuye mu bice byose wafashe, ukavuga ko uramutse urashweho n’izi ngabo wakwemera ukahicirwa mu gihe cyose ibyo basabwa bitarubahirizwa.

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bashyize hanze itangazo risaba umutwe wa M23 kubahiriza icyemezo wafatiwe cyo kuba warekuye ibice 13 wafashe hagati ya tariki 10 na 30 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Ibice 13 byose byafashwe n’uyu mutwe wa M23, bigomba kurekurwa bigasigara mu maboko y’Ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nkuko byakozwe ku bice bimwe biherutse kurekurwa n’uyu mutwe.

Gusa umutwe wa M23 uvuga ko iki cyemezo kitabareba nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya politike, Canisius Munyarugerero mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.

Ati “Ahubwo se kiraturebaho [icyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC] iki?”

Canisius Munyarugerero yakomeje avuga ko mbere yo gusaba M23 kuva mu bice yafashe, hakwiye gusabwa imitwe y’abanyamahanga iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigize akaraha kajya he nka FDLR, kuhava.

Ati “Ucumbitse n’uri iwe, usohoka mbere ninde? Nyiri urugo ni we usohoka? None se reka nkubaze, njyewe uri iwacu na FDLR waje ari umwimukira, umucumbitsi ni inde?”

Canisius Munyarugerero

Akomeza avuga ko izi ngabo za EAC zasabye M23 kuva mu bice yafashe, na zo ari inyamahanga, bityo ko zidakwiye kotsa igitutu uyu mutwe mu gihe uri mu gihugu cyawo.

Yanagarutse kandi ku bacanshuro binjijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gufasha FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR mu bikorwa bihunganya umutekano w’Abanyekongo.

Ati “EAC niba ari abavandimwe, niba ari abaturanyi, niba badushakira amahoro nibabanze bacyure abo bera b’abacancuro, nibabanze bacyure FDLR, nibacyure ADF-NALU, nibacyure RUD-Tabara, maze ubundi twicare tuganire.”

Abajijwe niba M23 idafite impungenge ko nibatubahiriza iki cyemezo, bashobora kuzaraswaho n’ingabo za EAC, yasubije avuga ko bazakora icyo umuntu wese yakora igihe asagariwe asanzwe iwe.

Ati “None se reka nkubaze, nturi Umunyarwanda, uwagusanga mu nzu yawe akakubwira ngo sohoka, wakora iki? Wakwemera ugasohoka?”

Avuga ko uyu mutwe na wo wakwirwanaho kuko uri ku butaka bw’Igihugu cyabo, bityo ko aho kugira ngo bahakurwe bakwemera bakahasiga ubuzima.

Ati “Ahubwo nayimpambemo [inzu], i Rutshuru aho turi, i Masisi aho turi, ni i Rubavu, ni i Kisolo [muri Uganda], ni Angola, ni Nairobi se?. Abo baje nibaze baduhe amahoro badufashe gushaka amahoro. Niba baje kudufasha gushaka amahoro nibirukane ibihararumbo, bene urugo dusigare tuganira.”

Canisius Munyarugerero avuga ko batanze urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe ireba imitwe yose, ariko indi itigeze igira na kimwe ikora.

Ati “None ko twatanze akabarore tugatanga intangabugabo, baracyadushaho iki. Kugeza ubu hari FDLR n’umwe wari wataha iwabo? Nta n’umwe urataha iwabo kandi FDLR ni Abanyarwanda.”

Umutwe wa M23 warekuye igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, uvuga ko nyuma yo kurekura ibi bice, FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje, bakomeje kuwugabaho ibitero no kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi kandi ko utazabyihanganira.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Clapton says:

    Ibyo avuga bifite ishingiro kuki se bahatira M23 kurekura ibice byose yafashe ntibahatire FArdc gutandukana na fdlr!????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru