Monday, March 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uvuga ko itarebwa n’icyemezo cyafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bya EAC, giha igihe ntarengwa uyu mutwe kuba wavuye mu bice byose wafashe, ukavuga ko uramutse urashweho n’izi ngabo wakwemera ukahicirwa mu gihe cyose ibyo basabwa bitarubahirizwa.

Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bashyize hanze itangazo risaba umutwe wa M23 kubahiriza icyemezo wafatiwe cyo kuba warekuye ibice 13 wafashe hagati ya tariki 10 na 30 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023.

Ibice 13 byose byafashwe n’uyu mutwe wa M23, bigomba kurekurwa bigasigara mu maboko y’Ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nkuko byakozwe ku bice bimwe biherutse kurekurwa n’uyu mutwe.

Gusa umutwe wa M23 uvuga ko iki cyemezo kitabareba nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya politike, Canisius Munyarugerero mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.

Ati “Ahubwo se kiraturebaho [icyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC] iki?”

Canisius Munyarugerero yakomeje avuga ko mbere yo gusaba M23 kuva mu bice yafashe, hakwiye gusabwa imitwe y’abanyamahanga iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigize akaraha kajya he nka FDLR, kuhava.

Ati “Ucumbitse n’uri iwe, usohoka mbere ninde? Nyiri urugo ni we usohoka? None se reka nkubaze, njyewe uri iwacu na FDLR waje ari umwimukira, umucumbitsi ni inde?”

Canisius Munyarugerero

Akomeza avuga ko izi ngabo za EAC zasabye M23 kuva mu bice yafashe, na zo ari inyamahanga, bityo ko zidakwiye kotsa igitutu uyu mutwe mu gihe uri mu gihugu cyawo.

Yanagarutse kandi ku bacanshuro binjijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gufasha FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR mu bikorwa bihunganya umutekano w’Abanyekongo.

Ati “EAC niba ari abavandimwe, niba ari abaturanyi, niba badushakira amahoro nibabanze bacyure abo bera b’abacancuro, nibabanze bacyure FDLR, nibacyure ADF-NALU, nibacyure RUD-Tabara, maze ubundi twicare tuganire.”

Abajijwe niba M23 idafite impungenge ko nibatubahiriza iki cyemezo, bashobora kuzaraswaho n’ingabo za EAC, yasubije avuga ko bazakora icyo umuntu wese yakora igihe asagariwe asanzwe iwe.

Ati “None se reka nkubaze, nturi Umunyarwanda, uwagusanga mu nzu yawe akakubwira ngo sohoka, wakora iki? Wakwemera ugasohoka?”

Avuga ko uyu mutwe na wo wakwirwanaho kuko uri ku butaka bw’Igihugu cyabo, bityo ko aho kugira ngo bahakurwe bakwemera bakahasiga ubuzima.

Ati “Ahubwo nayimpambemo [inzu], i Rutshuru aho turi, i Masisi aho turi, ni i Rubavu, ni i Kisolo [muri Uganda], ni Angola, ni Nairobi se?. Abo baje nibaze baduhe amahoro badufashe gushaka amahoro. Niba baje kudufasha gushaka amahoro nibirukane ibihararumbo, bene urugo dusigare tuganira.”

Canisius Munyarugerero avuga ko batanze urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe ireba imitwe yose, ariko indi itigeze igira na kimwe ikora.

Ati “None ko twatanze akabarore tugatanga intangabugabo, baracyadushaho iki. Kugeza ubu hari FDLR n’umwe wari wataha iwabo? Nta n’umwe urataha iwabo kandi FDLR ni Abanyarwanda.”

Umutwe wa M23 warekuye igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, uvuga ko nyuma yo kurekura ibi bice, FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje, bakomeje kuwugabaho ibitero no kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi kandi ko utazabyihanganira.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Clapton says:
    3 years ago

    Ibyo avuga bifite ishingiro kuki se bahatira M23 kurekura ibice byose yafashe ntibahatire FArdc gutandukana na fdlr!????

    Reply

Leave a Reply to Clapton Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + seventeen =

Previous Post

Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

Next Post

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Related Posts

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

Undi muyobozi wo hejuru mu gisirikare cya Iran yishwe na Israel

by radiotv10
26/03/2026
0

Leta ya Israel yatangaje ko yishe umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Alireza Tangsiri, wavugwaga ko ari we...

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

by radiotv10
26/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America,  Donald Trump, yavuze ko Iran ishishikajwe cyane no kugirana n’Igihugu cye amasezerano yo...

“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

by radiotv10
26/03/2026
0

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy’ubutaka...

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

Mu mashusho ababaje AFC/M23 yagaragaje ubugome ndengakamere bwakozwe na Wazalendo ikorana na FARDC

by radiotv10
24/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye byumwihariko umutwe wa Wazalendo rwagabye ibitero muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu...

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

by radiotv10
24/03/2026
0

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia, wazamutse ugera ku bantu 66, mu gihe abakomeretse ari 57. Iyi mpanuka y’indege...

IZIHERUKA

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?
FOOTBALL

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

by radiotv10
29/03/2026
0

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

29/03/2026
Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

28/03/2026
Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

28/03/2026
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Breaking: Umunyamabanga Mukuru wa CAF yeguye: Impaka za Senegal na Maroc zibifitemo uruhare?

Volleyball: Kepler y’abagore yakuye mu isoni basaza babo igera ku mukino wa nyuma

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.