Imodoka nini [Bisi] 200 zatumijwe na Guverinoma y’u Rwanda zirimo 100 zamaze kuza, zizakoreshwa mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa Rusange, Leta ivuga ko bitavuze ko isubiye muri uru rwego, ahubwo ko zizakoreshwa n’abikorera, dore ko yanahamagariye abazifuza kuza kuzigura.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye gutumiza bisi 300 zizashyirwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo gukemura ibibazo byakunze kuvugwa muri uru rwego, byatumaga abagenzi bamara umwanya munini muri za Gare bategereje imodoka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Kabiri, ryagarutse ku ngamba nshya zigiye kugenderwaho mu gutwara abagenzi, hanatangajwe ko “Guverinoma yafashije mu kugura imodoka 200.”
Ijana (100) muri izo modoka, zizagera mu Rwanda bitarenze uku kwezi kubura amasaha macye ngo kurangire, aho kuri uyu wa Kabiri, imodoka 40 zari zamaze kuhagera, mu gihe izindi 60 zo zari zikiri mu nzira ziva muri Tanzania aho zururukiye zivuye aho zatumijwe, naho izindi 100 zo zikazagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.
Guverinoma yazitumije ni yo izazikoresha?
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko nyuma y’uko izi bisi za mbere zishyitse i Kigali, Guverinoma yatangiye kuganira n’abasanzwe bakora umwuga wo gutwara abagenzi, uburyo bazibona kugira ngo batangire kuzikoresha.
Avuga kandi ko hanagaragajwe uburyo abashaka kugura izi modoka, bazibona kugira ngo bazinjize mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ati “Buri Munyarwanda wese ubyifuza arahamagarirwa kuba yaza akaziguraho, kuko Leta yoroheje cyane uburyo bwo kuzibona.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, avuga ko kuba izi bisi zaguzwe na Leta, bitavuze ko isubiye mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ati “Leta ntabwo isubiyemo nk’uko twari dufite ONATRACOM, bimaze kugaragara ko abikorera bamaze gutera intambwe ishimishije iyo sosiyete ivaho, ndetse abikorera batangira gukora akazi ko gutwara abantu.”
Inyungu y’umuturage ni yo byose bishingiyeho
Richard Tusabe avuga ko Guverinoma yiyemeje gutumiza izi modoka nyuma y’uko hari inyigo igaragaje ko mu gutwara abagenzi muri Kigali, harimo icyuho cya bisi 305.
Avuga ko kubera ubwinshi bw’uyu mubare, Leta yiyemeje kugira uruhare mu kuba zaboneka. Ati “Ubu dufite bisi nka Magana ane (400) mu Gihugu cyose, kujya kabwira abikorera ngo ‘mugure bisi 200 icyarimwe’ twasanze bibaremereye, turavuga ngo ‘reka tuzigure tuzizane turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye’.”
Avuga kandi ko byanatumye igiciro cyo kuzigura kigabanuka kuruta uko uwikorera yajya kugura umubare muto wazo.
Ati “Aho kugira ngo abacuruzi 40 buri muntu ajyende ugura bisi eshanu cyangwa 10, twashoboye guciririkanya neza, tubona igiciro gihendutse.”
Richard Tusabe avuga kandi ko ibi byakozwe na Leta, bizanungukira abagenzi, kuko kuba yarishyuye igiciro cy’imisoro y’izi Bisi, bizatuma abacuruzi bazazigura batishyuye imisoro, ku buryo n’ikiguzi cy’urugendo kizagabanuka.
Uku korohereza abacuruzi, Leta yanaganiriye na za Banki kugira ngo zizaborohereza kubona inguzanyo kandi zikanabagabanyiriza igipimo cy’inyungu.
Nanone kandi Guverinoma yaganirije Ikigega BDF, gushaka uburyo cyafasha aba bacuruzi mu buryo bwo kubonaingwate, cyemera kujya kibatangira 70% y’ingwate.
Ati “Ibyo byose byagabanyije za risks [ibyago] zose zaba muri uru rwego ku buryo ba nyiri amafaranga ari bo amabanki ko uwaba abagannye uwo ari we wese bamuha amafaranga ku kiguzi gito.”
Richard Tusabe avuga ko uzabyungukiramo bwa mbere ari umuturage, kandi ko ibi byose byakozwe mu rwego rwo kurandura ibibazo by’abagenzi batindaga kugera ku kazi no mu rugo kubera kubura imodoka zari nke mu gutwara abagenzi.
RADIOTV10
Nibyiza cyane leta yarakaze kudutekerezaho twabagenzi