Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, babajije Minisitiri w’Intebe, impamvu hatashyizwe imbaraga mu mishinga yo kwirinda ingaruka z’ibiza, ku buryo haherutse kuba ibyahitanye abarenga 130.
Ni mu kiganiro, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye n’Abadepite kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, cyagarukaga ku ngamba za Guverinoma y’u Rwanda zo gukumira no kwirinda ingaruka z’ibiza.
Ni nyuma y’uko mu ntangiro z’ukwezi gushize, mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, mu Rwanda haguye imvura iremereye yibasiye ibice byiganjemo ibyo mu Burengerazuba, igateza imyuzure n’inkangu, byahitanye abantu 131.
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko imitungo yangijwe n’ibi biza, ifite agaciro ka miliyari 222,31 Frw. Ariko gusana ibyo bikorwa bizatwara miliyari 518,52 frw. Iyo mibare igaragaza ko ikiguzi cyo gusana ibyo imvura yahitanye gikubye inshuro ebyiri agaciro k’ibyangijwe n’imvura.
Icyakora ngo hari imishinga minini Leta ishyize imbere mu gukumira ko ibiza byazongera guhitana abaturage n’ibyayo.
Icyakora abagize Inteko Ishinga Amategeko babajije impamvu iyo mishinga itakozwe mbere ndetse n’icyatumye imwe mu yo imaze imyaka myinshi itarangira kandi ishobora gutabara ubuzima bw’abaturage mu bihe by’imvura idasanzwe.
Umwe mu Badepite yagize ati “Hari iyo tumaze imyaka myinshi twumva, navugamo nk’umushinga umwe wo gukumira ibiza mu gace k’Ibirunga. Ese bashobora aho ugeze ushyirwa mu bikorwa? Nagiraga ngo mbabaze ko mubibona. Niba mutabonamo intege nke. Iriya mishinga iyo iba yarakozwe neza ntabwo byari kugera aha ngaha. Iintu cyatumye ibiza bigera hariya kandi hari imishinga, niba ari isanzwe kuki ikibazo cyageze hariya?”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko iyo mishinga itwara igihe kinini kubera ubushobozi bw’amafaranga, ariko ko Guverinoma iyishyizemo imbaraga.
Yagize ati “Hari imishinga isanzwe ikora, ariko nk’uko mubizi ntabwo umushinga ukorwa mu mwaka umwe. Imishinga myinshi ijya ku myaka irenze umwe. Hari igihe biterwa n’amafaranga tugomba kuwushyiramo, atabonekera rimwe noneho tukagenda tubikora mu byiciro.”
Kuri iyo ngingo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabwiye abagize Inteko ishinga Amategeko aho iyo mishinga igeze.
Ati “Umushinga wo gukumira ibiza mu gace k’Ibirunga watangiye mu mwaka wa 2019, wari uwo kugira ngo twubake imyuzi ifata amazi ava mu Birunga, tumaze kubaka imyuzi icyenda muri cumi n’umwe y’intego twihaye kugeza mu mwaka wa 2024. Umushinga uri ku ntego yawo ntabwo turakerererwa cyane.”
Abadepite basabye Guverinoma gushyiraho uburyo bufatika bwo gufata ayo mazi kugira ngo afashe urwego rw’ubuhinzi. Ibyo babishingira ko iyo imvura yabuze n’iyo yabonetse byose biba ibibazo. Nyamara ngo igihe imvura yabaye nyinshi yakabaye ihinduka umwanya wo gufata amazi yo kuhira imyaka mu bihe by’izuba.
David NZABONIMPA
RADIOTV10