Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Perezida Kagame yasubiza uwamubaza niba afitiye impuhwe M23

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo Perezida Kagame yasubiza uwamubaza niba afitiye impuhwe M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko aho kugirira impuhwe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwaranzwe no kwica abaturage babwo, yazigirira umutwe wa M23 ashingiye ku bimenyetso n’ibikorwa by’impamvu urwanira kuko zumvikana. Ati “Ahubwo nibaza impamvu abandi batabagirira impuhwe.”

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Mpuzamahanga Jeune Afrique, cyagarutse ku ngingo ziganjemo izigaruka ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibazo bishinze imizi ku myitwarire y’ubutegetsi bw’iki Gihugu, bwaranzwe n’ivangura, aho bwakomeje guheeza ku burenganzira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse bugafatanya n’imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bikorwa byo kwica abo Banyekongo.

Ibi bibazo ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 ngo urwanire uburenganzira bw’aba Banyekongo, aho uyu mutwe umaze igihe wubuye imirwano iwuhanganishije n’ubutegetsi bwa Congo, ukaba unamaze kwigarurira ibice binyuranye muri DRC.

Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo u Rwanda rudafasha uyu mutwe wa M23, ariko rushyigikiye impamvu urwanira, kuko zumvikana ndetse zikwiye no guhabwa agaciro nk’uko n’ibindi Bihugu by’amahanga bidahwema gusaba ubutegetsi bwa Congo kuganira na wo kugira ngo bushyire mu bikorwa ibyifuzo byawo.

Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe impamvu u Rwanda rufitiye impuhwe umutwe wa M23, avuga ko mbere na mbere impuhwe ze ziba ziri ku Gihugu cye n’abandi Banyarwanda bose cy’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ahubwo atumva impamvu abandi batagirira impuhwe M23

Perezida Kagame yavuze ko M23 ari kimwe mu bice binini byabayeho kubera ibibazo biri muri Congo, ariko ko adashobora kwifatanya n’ubutegetsi bw’iki Gihugu asize uyu mutwe, kuko umuzi w’ibyo bibazo ari Leta.

Ati “Urifuza ko ngirira impuhwe Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w’ibibazo byose cyangwa ari yo iri inyuma y’ibi bibazo dufite uyu munsi? Birumvikana ntibishoboka.

Nanone ikindi kibazo, ese nagirira impuhwe M23? Yego birashoboka, nshingiye ku bikorwa n’ibimenyetso. Icya mbere uyu ni umutwe uhagarariye irindi tsinda rinini ry’abantu, bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, bakomeje kwicwa, bakomeje gukurwa mu byabo, ndetse dufite impunzi nyinshi hano mu Rwanda zibarirwa mu bihumbi ijana zagizwe impunzi n’ibyo bibazo, kandi si ku nshuro ya mbere barwana, none kuki byagarutse nyuma y’imyaka icumi?

Icya kabiri, bakomeje guhohoterwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’abaturage bari mu Rwanda. M23 baravuga ngo ‘aba ni Abatutsi’,…bati ‘bagomba kujya mu Rwanda’ ariko ntabwo u Rwanda ari rwo rwatumye bisanga ari Abanyekongo.

Rero ikibazo cyo kugirira impuhwe M23 cyangwa…ahubwo njye nibaza impamvu kuki abandi batabagirira impuhwe, kuko njye nterekeza ko buri wese afite uburyo abona ukuri kuri iki kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Congo kandi bwaranzwe no gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe ikora ibyo bikorwa bibi, ku buryo kugirira impuhwe ubwo butegetsi byaba ari ugushyigikira iyo mitwe.

Ati “None ni inde wifuza ko ngirira impuhwe FDLR, mu burasirazuba bwa Congo? Urashaka ko ngirira impuhwe imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo wishyize hamwe na Guverinoma kugira ngo barwane iyi ntambara? Urifuza ko ngirira impuhwe u Burundi bwijanditse muri ibi bibazo ku mpamvu ishingiye ku bwoko na bwo Guverinoma yabwo yinjiye mu kugirira nabi aba baturage? Mu kubarwanya no kubica?”

Perezida Kagame yakunze gusaba ko ubutegetsi bwa Congo bukwiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23 bwakunze gusuzugura ndetse ntibushyire mu bikorwa ibyo bwawemereye, hagashakwa umuti urambye w’umuzi w’ibibazo byatumye uvuka, birimo umutwe wa FDLR wagiye gukomereza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa DRC, ukarandurwa burundu, bitaba ibyo, ibi bibazo bikazakomeza kwisubiramo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Agezweho mu cy’Amahoro: Rayon yatangiye 1/8 imwenyura, APR na Police FC ziratsikira

Next Post

Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo

Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.