Perezida Paul Kagame avuga ko aho kugirira impuhwe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwaranzwe no kwica abaturage babwo, yazigirira umutwe wa M23 ashingiye ku bimenyetso n’ibikorwa by’impamvu urwanira kuko zumvikana. Ati “Ahubwo nibaza impamvu abandi batabagirira impuhwe.”
Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Mpuzamahanga Jeune Afrique, cyagarutse ku ngingo ziganjemo izigaruka ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bibazo bishinze imizi ku myitwarire y’ubutegetsi bw’iki Gihugu, bwaranzwe n’ivangura, aho bwakomeje guheeza ku burenganzira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse bugafatanya n’imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bikorwa byo kwica abo Banyekongo.
Ibi bibazo ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 ngo urwanire uburenganzira bw’aba Banyekongo, aho uyu mutwe umaze igihe wubuye imirwano iwuhanganishije n’ubutegetsi bwa Congo, ukaba unamaze kwigarurira ibice binyuranye muri DRC.
Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo u Rwanda rudafasha uyu mutwe wa M23, ariko rushyigikiye impamvu urwanira, kuko zumvikana ndetse zikwiye no guhabwa agaciro nk’uko n’ibindi Bihugu by’amahanga bidahwema gusaba ubutegetsi bwa Congo kuganira na wo kugira ngo bushyire mu bikorwa ibyifuzo byawo.
Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe impamvu u Rwanda rufitiye impuhwe umutwe wa M23, avuga ko mbere na mbere impuhwe ze ziba ziri ku Gihugu cye n’abandi Banyarwanda bose cy’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko M23 ari kimwe mu bice binini byabayeho kubera ibibazo biri muri Congo, ariko ko adashobora kwifatanya n’ubutegetsi bw’iki Gihugu asize uyu mutwe, kuko umuzi w’ibyo bibazo ari Leta.
Ati “Urifuza ko ngirira impuhwe Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w’ibibazo byose cyangwa ari yo iri inyuma y’ibi bibazo dufite uyu munsi? Birumvikana ntibishoboka.
Nanone ikindi kibazo, ese nagirira impuhwe M23? Yego birashoboka, nshingiye ku bikorwa n’ibimenyetso. Icya mbere uyu ni umutwe uhagarariye irindi tsinda rinini ry’abantu, bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, bakomeje kwicwa, bakomeje gukurwa mu byabo, ndetse dufite impunzi nyinshi hano mu Rwanda zibarirwa mu bihumbi ijana zagizwe impunzi n’ibyo bibazo, kandi si ku nshuro ya mbere barwana, none kuki byagarutse nyuma y’imyaka icumi?
Icya kabiri, bakomeje guhohoterwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’abaturage bari mu Rwanda. M23 baravuga ngo ‘aba ni Abatutsi’,…bati ‘bagomba kujya mu Rwanda’ ariko ntabwo u Rwanda ari rwo rwatumye bisanga ari Abanyekongo.
Rero ikibazo cyo kugirira impuhwe M23 cyangwa…ahubwo njye nibaza impamvu kuki abandi batabagirira impuhwe, kuko njye nterekeza ko buri wese afite uburyo abona ukuri kuri iki kibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Congo kandi bwaranzwe no gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe ikora ibyo bikorwa bibi, ku buryo kugirira impuhwe ubwo butegetsi byaba ari ugushyigikira iyo mitwe.
Ati “None ni inde wifuza ko ngirira impuhwe FDLR, mu burasirazuba bwa Congo? Urashaka ko ngirira impuhwe imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo wishyize hamwe na Guverinoma kugira ngo barwane iyi ntambara? Urifuza ko ngirira impuhwe u Burundi bwijanditse muri ibi bibazo ku mpamvu ishingiye ku bwoko na bwo Guverinoma yabwo yinjiye mu kugirira nabi aba baturage? Mu kubarwanya no kubica?”
Perezida Kagame yakunze gusaba ko ubutegetsi bwa Congo bukwiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23 bwakunze gusuzugura ndetse ntibushyire mu bikorwa ibyo bwawemereye, hagashakwa umuti urambye w’umuzi w’ibibazo byatumye uvuka, birimo umutwe wa FDLR wagiye gukomereza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa DRC, ukarandurwa burundu, bitaba ibyo, ibi bibazo bikazakomeza kwisubiramo.
RADIOTV10