Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA
0
Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda bakabangamira ibinyabiziga mu bihe byo kwambukiranya umuhanda, na bo bakwiye kubihanirwa nk’uko abatwara ibinyabiziga na bo bahabwa ibihano, Polisi imugenera igisubizo cy’ibikwiye kubanza gutekerezwa mbere y’ibihano.

Ni nyuma yuko ukoresha Konti yitwa Kemnique (Urinde Wiyemera) ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditse ubutumwa kuri uru rubuga avuga ko nk’uko abatwara ibinyabiziga bahabwa ibihano igihe bakoze amakosa yo mu muhanda, bikwiye no gukorwa ku banyamaguru.

Yagize ati “Mubyumva mute hatangiraga gushyirwaho ibihano ku bantu bambuka umuhanda nabi cyangwa mu buryo butemewe?”

Uyu usanzwe akoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa X, yakomeje agira ati “Impamvu mbigarukaho ni uko abatwara ibinyabiziga babahana kandi usigaye ubona ko bubahiriza amategeko. None ubu abanyamaguru bo kuki batakurikiranwa mu gihe bagize uruhure mu kwambuka umuhanda nabi, kandi bose bagira uruhare mu mutekano wo mu muhanda?”

Yasoje icyifuzo cye agira ati “Wowe utwara cyangwa ugenda n’amaguru urabyumva ute mu rwego rwo kurushaho kwimakaza #GerayoAmahoro?”

Polisi y’u Rwanda mu kumusubiza, yamushimiye igitekerezo yatanze, ariko ivuga ko mbere yo gutekereza ibihano ku banyamaguru, na bo ubwabo bari bakwiye gutekereza uko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Mu butumwa busubiza, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwagize buti “Mbere yo gutekereza ibihano, abagenda n’amaguru bafite inshingano yo kuzirikana ko ari bo ba mbere bagomba kwirinda icyabangamira ubuzima cyangwa umutekano wabo. Tuributsa abagenda n’amaguru ko badakwiriye kubangamira ibinyabiziga.”

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bakunze gutunga agatoki bamwe banyamaguru na bo gukora amakosa yo mu muhanda, byumwihariko kwambukiranya umuhanda mu gihe ibimenyetso bibabuza, bigatuma abatwaye ibinyabiziga bashobora gufata feri yihutiyeho batiteguye, bikaba byanateza impanuka, bakagongwa n’ibinyabiziga biri inyuma y’ibyabo, cyangwa feri ikaba yakwanga bakagonga abo banyamaguru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Next Post

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.