Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda bakabangamira ibinyabiziga mu bihe byo kwambukiranya umuhanda, na bo bakwiye kubihanirwa nk’uko abatwara ibinyabiziga na bo bahabwa ibihano, Polisi imugenera igisubizo cy’ibikwiye kubanza gutekerezwa mbere y’ibihano.
Ni nyuma yuko ukoresha Konti yitwa Kemnique (Urinde Wiyemera) ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditse ubutumwa kuri uru rubuga avuga ko nk’uko abatwara ibinyabiziga bahabwa ibihano igihe bakoze amakosa yo mu muhanda, bikwiye no gukorwa ku banyamaguru.
Yagize ati “Mubyumva mute hatangiraga gushyirwaho ibihano ku bantu bambuka umuhanda nabi cyangwa mu buryo butemewe?”
Uyu usanzwe akoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa X, yakomeje agira ati “Impamvu mbigarukaho ni uko abatwara ibinyabiziga babahana kandi usigaye ubona ko bubahiriza amategeko. None ubu abanyamaguru bo kuki batakurikiranwa mu gihe bagize uruhure mu kwambuka umuhanda nabi, kandi bose bagira uruhare mu mutekano wo mu muhanda?”
Yasoje icyifuzo cye agira ati “Wowe utwara cyangwa ugenda n’amaguru urabyumva ute mu rwego rwo kurushaho kwimakaza #GerayoAmahoro?”
Polisi y’u Rwanda mu kumusubiza, yamushimiye igitekerezo yatanze, ariko ivuga ko mbere yo gutekereza ibihano ku banyamaguru, na bo ubwabo bari bakwiye gutekereza uko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu butumwa busubiza, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwagize buti “Mbere yo gutekereza ibihano, abagenda n’amaguru bafite inshingano yo kuzirikana ko ari bo ba mbere bagomba kwirinda icyabangamira ubuzima cyangwa umutekano wabo. Tuributsa abagenda n’amaguru ko badakwiriye kubangamira ibinyabiziga.”
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bakunze gutunga agatoki bamwe banyamaguru na bo gukora amakosa yo mu muhanda, byumwihariko kwambukiranya umuhanda mu gihe ibimenyetso bibabuza, bigatuma abatwaye ibinyabiziga bashobora gufata feri yihutiyeho batiteguye, bikaba byanateza impanuka, bakagongwa n’ibinyabiziga biri inyuma y’ibyabo, cyangwa feri ikaba yakwanga bakagonga abo banyamaguru.
RADIOTV10