Igisubizo RIB yasubije uwabyutse ayandikira ayisuhuza anayimenyesha ko ayizirikana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yaramutse yandika ubutumwa kuri uru rubuga, aramutsa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) arubaza impumeko y’abakozi barwo, na rwo ntirwamutenguha ruramusubiza, rumwifuriza n’umunsi mwiza uzira icyaha.

Ni ubutumwa bwanditswe kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, n’ukoresha izina rya Kavukex kuri uru rubuga.

Izindi Nkuru

Yateruye ubutumwa bwe agira ati “Nubwo mba mbona abandi batabitayeho ariko njye mba mbazirikana.”

Yakomeje agira ati ati “Ese computer [mudasobwa] na Mouse [utwuma twifashishwa kuri mudasobwa] byanyu birakora neza? intebe zanyu, printer zanyu ntakibazo? Munsuhurize abakozi bose na administration [ubuyobozi] yanyu muti ‘Kavukex’ arabatashya kandi arabakunda.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na bwo bwasubije uyu muntu, bumumenyesha ko muri uru rwego amahoro ahinda.

Mu butumwa busubiza ubw’uyu ukoresha izina rya Kuvukex, RIB yagize iti Mwaramutse neza Kavutse, muri RIB ni amahoro ndetse n’ibikoresho birakora neza. Intashyo zanyu zatugezeho, natwe turabatashya.”

Uru Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenza ibyaha, rwasoje ubutumwa bwarwo, rwibutsa uyu muturage ko agomba kugendera kure ikitwa icyaha, rugira ruti “Mugire umunsi mwiza uzira icyaha!”

Ni ubutumwa budakunze kwandikirwa inzego za Leta byumwihariko uru rushinzwe gukora iperereza, kuko abakunze kurwandikira, ari aba barumenyesha iby’ibyaha byakozwe cyangwa ababikorewe, basaba ubufasha.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Ndayisaba Alphonse says:

    Ndabakunda ukeneye watsapp yanjye ni +25769643514

  2. Michel says:

    Michel kuva mubujumbura ndsbasuhuje . mwubahwe ” ESE TV 10 namwe muraho nibikoresho nabanyakuru mwese?imana ibarinde💑’*”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru