Igitaramo gikomeye muri Uganda cyatumiwemo umuhanzi nyarwanda uzwiho ubuhanga bwihariye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitaramo kiri mu bikomeye bibera mu Gihugu cy’abaturanyi muri Uganda, cyatumiwemo umuhanzi Mike Kayihura ufite umwihariko mu buhanzi bwe.

Ni igitaramo kizwi nka ‘Blankets&Wine’ cyanatumiwemo umuhanzi Bruce Melodie ari na we Munyarwanda uheruka kukiririmbamo.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 30 Mata 2023, kibera ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ hazwiho kwakira umubare w’abantu benshi kuko hashobora guteranira abantu ibihumbi 20.

Umuhanzi Mike Kayihura wagitumiwemo, ni umwe mu bahanzi bagitegerezanyijwemo amatsiko menshi dore ko mu Mujyi wa Kampala hasanzwe hatuye Abanyarwanda benshi.

Iki gitaramo kandi kizaririmbamo abandi bahanzi banyuranye barimo abo muri Uganda nka Tracy Melon, Akeine, Joshua Baraka, Azawi na Bensoul.

Mike Kayihura ugiye gutaramira abakunzi ba muzika muri Uganda, ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga bwumvikana mu ndirimbo ze yaba mu myandikire, mu mitunganyirize ndetse no mu mashusho yayo aba anogeye ijisho.

Mike Kayihura aheruka gushyira hanze indirimbo yise Tuza iri mu zakunzwe n’abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.

Khamis SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru