Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
2
Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Inzu igeretse y’umukinnyikazi wa Film Alliah Cool umaze kubaka izina mu Rwanda, yatumye abatari bacye bayitangaho ibitekerezo barimo abamushimiye kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa yagezeho.

Iyi nyubako yubatse mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, igeretse kaniri, ikaba ari urwererane ndetse itatse mu buryo bugezweho bwanatumye benshi bayivugaho.

Uyu mukinnyikazi wa Film Alliah Cool yujuje iyi nyubako ndetse ngo amaze ibyumweru bibiri ayibamo nkuko byemezwa n’amakuru y’abaziranye n’uyu mukinnyikazi wa film.

Robert Cyubahiro McKenna wamenyekanye akora itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazakamakuru, yashyize kuri Twitter ifoto y’iyi nzu, agira ati “Umwana ntayujuje?”

Umwana ntayujuje? Carine, Vanessa, Yvette, Aline, Mutoni, Uwase, Claude, Robert, Jean Paul hamwe na mama Gapesu baraho? pic.twitter.com/MUrCIt2QmS

— Robert Cyubahiro McKenna (@RobCyubahiro) October 20, 2022

Uwitwa Nkuzi Donat kuri Twitter yatanze igitekerezo kuri iyi nyubako, agira ati “Felecitation kuri uyu mwana wujuje ikitabashwa cy’inzu.”

Uwitwa R.Paul na we yagize ati “None se wambwira ko ivuye muri cinéma nyarwanda? Ayinya uuhmm reka nihekenyere umwumbati nkureke.”

Abandi batanze ibitekerezo kuri iyi nyubako ya Alliah, bababaye nk’abanenga uburyo ashobora kuba yarayibonye.

Uwiyita Reka Nisereke yagize ati “Ubundi niho utinyira this gender. There is always income without real business [Hari abinjiza badafite icyo bakora gisobanutse].”

Alliah Cool ni umwe mu bakinnyikazi ba Film mu Rwanda bamaze kubaka izina dore ko muri Nzeri umwaka ushize wa 2021, yamuritse film ye ya mbere yise “alliah the movie”

Yujuje inzu akurikira undi Munyarwandakazi na we uzwi na benshi Kate Bashabe na we uherutse kuzuza inzu igeretse i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Alliah Cool amaze kubaka izina
Amakuru avuga ko amaze ibyumweru bibiri ayibamo

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nkusi says:
    3 years ago

    Congratulations byose biva mugukora icyo waba wakoze cyose komeza wese imihigo God will bless the work of your hands

    Reply
  2. Kalisa says:
    3 years ago

    Congratulation kuri Mushiki wacu 🤝 komeza utsinde ugire na Private Jet rwose kuko byose birashoboka 🤝 abatemera nibo bajiginywa banenga abandi Kandi ubwabo ntacyo bigejejeho ! Rwose bashiki bacu barashoboye mukomerezaho naho abavuga bo ntibazaceceka !

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 3 =

Previous Post

Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

Next Post

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ataruzuza amezi 2

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ataruzuza amezi 2

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yeguye ataruzuza amezi 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.