Igorofa y’akataraboneka yujujwe n’umukinnyikazi wa Film mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzu igeretse y’umukinnyikazi wa Film Alliah Cool umaze kubaka izina mu Rwanda, yatumye abatari bacye bayitangaho ibitekerezo barimo abamushimiye kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa yagezeho.

Iyi nyubako yubatse mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, igeretse kaniri, ikaba ari urwererane ndetse itatse mu buryo bugezweho bwanatumye benshi bayivugaho.

Izindi Nkuru

Uyu mukinnyikazi wa Film Alliah Cool yujuje iyi nyubako ndetse ngo amaze ibyumweru bibiri ayibamo nkuko byemezwa n’amakuru y’abaziranye n’uyu mukinnyikazi wa film.

Robert Cyubahiro McKenna wamenyekanye akora itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazakamakuru, yashyize kuri Twitter ifoto y’iyi nzu, agira ati Umwana ntayujuje?

Uwitwa Nkuzi Donat kuri Twitter yatanze igitekerezo kuri iyi nyubako, agira ati Felecitation kuri uyu mwana wujuje ikitabashwa cy’inzu.”

Uwitwa R.Paul na we yagize ati None se wambwira ko ivuye muri cinéma nyarwanda? Ayinya uuhmm reka nihekenyere umwumbati nkureke.”

Abandi batanze ibitekerezo kuri iyi nyubako ya Alliah, bababaye nk’abanenga uburyo ashobora kuba yarayibonye.

Uwiyita Reka Nisereke yagize ati Ubundi niho utinyira this gender. There is always income without real business [Hari abinjiza badafite icyo bakora gisobanutse].”

Alliah Cool ni umwe mu bakinnyikazi ba Film mu Rwanda bamaze kubaka izina dore ko muri Nzeri umwaka ushize wa 2021, yamuritse film ye ya mbere yise “alliah the movie”

Yujuje inzu akurikira undi Munyarwandakazi na we uzwi na benshi Kate Bashabe na we uherutse kuzuza inzu igeretse i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Alliah Cool amaze kubaka izina
Amakuru avuga ko amaze ibyumweru bibiri ayibamo

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nkusi says:

    Congratulations byose biva mugukora icyo waba wakoze cyose komeza wese imihigo God will bless the work of your hands

  2. Kalisa says:

    Congratulation kuri Mushiki wacu 🤝 komeza utsinde ugire na Private Jet rwose kuko byose birashoboka 🤝 abatemera nibo bajiginywa banenga abandi Kandi ubwabo ntacyo bigejejeho ! Rwose bashiki bacu barashoboye mukomerezaho naho abavuga bo ntibazaceceka !

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru