Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
IGP Dan Munyuza yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya DRC bagaruka ku kurandura imitwe irimo FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uyu munsi wakiriye mugenzi we uyobora Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Ibihugu byombi byifuza kongera imikoranire kugira ngo uwo ari we wese wahirahira ashaka guhungabanya umutekano w’ibi bihugu asigeho kuko byamuhenda.

IGP Dan Munyuza yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza ubwo yakiraga mugenzi we uyobora Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General Amuli Bahigwa Dieudonne uri mu Rwanda n’itsinda ayoboye.

General Amuli Bahigwa Dieudonne unayobora Inama y’Abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), agiriye uruzinduko rwa kabiri kuva yahabwa izi nshingano.

IGP Dan Munyuza wamwakiriye bakagirana n’ibiganiro, yavuze ko uru ruzinduko rufite igisobanuro gikomeye ku mubano usanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Dufata uru ruzinduko rwanyu nk’intabwe ikomeye mu kubaka ubufatanye mu mutekano w’u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ibihugu byombi ntabwo ari ibituranyi gusa ahubwo ni ibivandimwe.”

IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi ziteguye gukorana

IGP Dan Munyuza yavuze ko ubu  bufatanye buzakomeza kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu karere biterwa n’imwe mu mitwe iwuhungabanya irimo FDLR na RUD Urunana ndetse n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akarishye ya Islam.

Ati “Bikeneye ko twubaka ubufatanye bukomeye ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bihangayikishije aka Karere.”

Yavuze ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru ndetse no gukorana mu butasi bw’ibyaha ubundi bakongera imbaraga mu bufatanye bugamije kurwanya abanyabyaha.

Yagarutse ku mwanzuro wafatiwe mu nama yaguye ya EAPCCO ya 23 yabereye i Kinshasa, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana na Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izindi Polisi zo mu Karere.

Yavuze ko hashyizweho itsinda rizakorera Goma rishinzwe guhuriza amakuru hamwe ku bikorwa by’iterabwoba mu karere.

Ati “Kurwanya iterabwoba rishingiye ku myemerere ya kiyisilamu ni urugamba igihugu kimwe kitatsinda niyo mpamvu tutabaha umwanya wo gukurira mu bihugu byacu kugira ngo bahungabanye umutekano w’aka Karere.”

Akomeza agira ati “Turashaka gukorera hamwe kugira ngo dutange ubutumwa bukomeye kuri buri wese washaka guhungabanya umutekano ko atabigeraho.”

General Amuli Bahigwa Dieudonne na we yaboneyeho gushima ubuyobozi bukuru bw’Ibihugu byombi bukomeje gukorana neza by’umwihariko mu bikorwa byo kuzana amahoro muri aka karere.

Muri uru ruzinduko kandi Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha no gucunga umutekano w’abatuye muri ibi bihugu n’ibyabo.

Ubwo yakirwaga ku Cyicaro cya Polisi
Amuli Bahigwa Dieudonne yashimye uburyo ibihugu byombi biri gukorana
Habaye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Muhanga: Umukobwa ukurikiranyweho kwivanamo inda avuga ko yagiye mu musarani akumva umwana yituyemo

Next Post

AMAFOTO: Impanga zivukana na Judith wa Safi zakoreye ubukwe umunsi umwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Impanga zivukana na Judith wa Safi zakoreye ubukwe umunsi umwe

AMAFOTO: Impanga zivukana na Judith wa Safi zakoreye ubukwe umunsi umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.