Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko uretse kuba RPF-Inkotanyi yararokoye Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside, yanomoye ibikomere Abanyarwanda bari barasigiwe n’ubutegetsi bubi bwabanje bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, wabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abakozi barimo abo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, muri Minisiteri y’Ubutabera, aba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’abo muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, hatanzwe ibiganiro byagarutse ku mateka yagejeje kuri Jenoside.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko abanyapolitiki babi bo mu butegetsi bwa mbere y’ 1994 bagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, bikanatuma habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Ati “Ijambo rya Kayibanda ryaratwishe, ijambo rya Habyarimana riratwica, ijambo ry’abanyuramatwi riratwica, ijambo rya Bikindi riratwica ijambo ry’Abanyamakuru nka ba Bamwanga ni ryo ryishe Abatutsi i Bugesera mu za 94 na 93, ariko ijambo ry’Inkotanyi icyo gihe, adusobanurira icyo Inkirirahato rivuga n’impamvu tudakwiye kwihorera, iryo jambo ryabaye umusingi w’ibyagombaga gukurikira muri iki Gihugu.”
Abakozo b’ibi bigo na za Minisiteri babanje gusura urwibutso rwa Buhanda ruherereye mu Karere ka Gasabo, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 37 ziharuhukiye.
Eric Mwiseneza warokokeye muri aka gace, avuga ko habereye ubwicanyi bw’indengakamere kuko hari imiryango myinshi yari ihatuye yazimiye byumwihariko ahashyizwe uru rwibutso hahoze ari mu murima w’umugabo witwaga Sabasaba wishwe n’abe bose.
Ati “Hano hepfo i Gasagara hari imiryango hafi 49 yazimye, ntabwo nakwibuka amazina yose ariko iyo miryango yo ndayibuka.”
Mwiseneza avuga ko umutwaro ukiremereye abarokotse Jenoside ari ukuba hari abatarashyingura mu cyubahiro ababo kuko imibiri yabo itaraboneka kandi ababishe bazi amakuru y’aho babashyize, agasaba ko bahavuga kugira ngo na yo ishyingurwe.
RADIOTV10