Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari

radiotv10by radiotv10
03/01/2022
in MU RWANDA
0
Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo Abaturarwanda bizihizaga Ubunani tariki 01 Mutarama 2022, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu barenga ibihumbi birindwi (7 000) barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 barimo abasaga 500 bafatiwe mu tubari.

Aba bantu barenga 7 000 barimo 102 bafashwe bari kunywa inzoga mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo.

Nanone kandi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahagana saa munani  mu Karere ka Huye, Umurenge wa Simbi, Akagari ka Gisakura, Polisi  yafatiye abantu 62 mu ishyamba barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abafatiwe mu kabari ka Bauhaus uko ari 102 bemeye amakosa bakoze ndetse bayasabira imbabazi. Kalisa Erneste uzwi nka Samusure, Makuta n’andi mazina. ni umukinnyi uzwi cyane muri sinema Nyarwanda, ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu yasabye imbabazi abaturarwanda kuba yarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi azi neza abantu kimaze guhitana n’abo cyarembeje.

Yagize ati “Twagiye ahantu kwifata neza bisanzwe imvura irahadusanga tugumamo tunywa inzoga kugeza ubwo Polisi ihadufatiye. Ubunani bwansanze mu kabari none mburangirije muri sitade, byangwiririye ni na yo mpamvu nsaba abaturarwanda imbabazi kandi mbagira inama yo kurushaho gukurikiriza amabwiriza kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirica.”

Samusure na we ari mu bafashwe

Uwizeye Shadia ashinzwe gucunga akabari ka Bauhaus, yemeye amakosa bakoze yo gufungirana abantu mu kabazri kandi babizi neza ko saa mbiri utubari tugomba kuba dufunze.

Yagize ati “Twakoze amakosa yo gufungirana abantu mu kabari twarengeje amasaha, twabitewe no kwishimira ubunani. Twasabye ubuyobozi imbabazi, niturangiza ibihano tuzahabwa ntabwo tuzasubira muri aya makosa kandi turakangurira n’abandi kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.”

Uwera Claudine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 31 Ukuboza hakozwe ubugenzuzi kugira harebwe ko utubari twubahirije amasaha yo gufunga ariko baje kugera ku kabari ka Bauhaus basanga karafunze n’ingufuri nyamara imbere harimo abantu.

Yagize ati “Twageze kuri aka kabari dusanga hariho ingufuri ifungiye inyuma ndetse n’amatara ajimije, nahamagaye nyiri akabari turivuganira avuga ko ari iwe mu rugo. Bigeze ku isaha ya saa sita n’igice muri ka kabari hatangiye kumvikana urusaku nibwo twamenye ko harimo abantu.”

Uwera akomeze agaragaza ko usibye kuba nyiri akabari yarengeje amasaha yagenwe yanakoze andi makosa atandukanye.

Ati “Bakoze amakosa menshi, mu byangombwa duha ba nyiri utubari tubabwira ko batagomba kurenza abantu 50, kandi saa mbari bakaba bafunze akabari. Twanabahaye ibwiriza y’uko bagomba kujya bandika abantu baje muri ako kabari  ariko twasanze batigeze bandika bariya bantu. Tugiye kubahana dukurikije amabwiriza y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo bariya bantu ndetse n’abandi hirya no hino mu gihugu bafashwe, Polisi yari yababuriye mbere. Yavuze ko bagiye bafatwa biturutse ku mikoranire n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Aba bantu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyamara twari twabivuze mbere mu kiganiro ko hari abantu bari buhitemo nabi bakarenga ku mabwiriza Polisi ikabafata bagahanwa. Si aba gusa kuko mu gihugu hose hari abantu barenga 500 bafatiwe mu tubari barenze ku masha yo kuba bari mu tubari.”

CP Kabera yanatanze ishusho y’amasaha 24 y’uko abantu bagiye barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 aho abarenga ibihumbi Birindwi mu gihugu hose bafatiwe mu makosa atandukanye ijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

I Huye hafashwe 62 basengera mu ishyamba
I Nyamirambo hafatirwa 102 bari mu kabari

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 4 =

Previous Post

Gentil Gedeon wakoze kuri KT Radio yasimbuye Nkuri Arthur kuri Kiss FM

Next Post

RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca

Related Posts

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara

Why saving money matters: The power of saving for your future

by radiotv10
19/11/2025
0

In a world where the cost of living keeps rising and responsibilities only grow heavier, saving money has become more...

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

19/11/2025
Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca

RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.