Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ikibazo cy’abagorwaga no gukorera ‘Permis’ mu Rwanda cyakemutse burundu

radiotv10by radiotv10
05/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ikibazo cy’abagorwaga no gukorera ‘Permis’ mu Rwanda cyakemutse burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hatangijwe ibigo 16 bizajya bikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo n’iza burundu, bizajya bikora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, bikaba byitezweho kurandura burundu ibibazo by’abifuzaga gukora ibi bizamini ariko bagategereza igihe kinini.

Hakunze kumvikana bamwe mu bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, bavuga ko bagowe no kwiyandikisha kuko umurongo wo kwiyandikishirizaho ufungurwa gacye kandi aba babikenye ari benshi.

Bamwe bavugaga ko ibi byababeraga imbogamizi ku buryo hari ababaga bafite impushya z’agateganyo zikarinda zita agaciro badakoreye iza burundu.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko “abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri ubu ntibazongera kujya bategereza igihe kirekire kugira ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n’impushya za burundu nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifunguye ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini hirya no hino mu Gihugu.”

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 03 Ukuboza 2022, abapolisi boherejwe gukorera muri ibi bigo, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko ibi bigo bifunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi za Polisi y’u Rwanda no kuzegereza abaturarwanda.

Yavuze ko iyi gahunda izarandura ibibazo byajyaga bigaragara mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu.

Yagize “Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo bishya ahazajya hatangirwa ibizamini byose byaba iby’uruhushya rwa burundu n’urw’agateganyo kuri mudasobwa no ku mpapuro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.”

Yakomeje agira ati “Icyo ibi bishatse kuvuga ni uko uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu anyuze ku Irembo guhitamo aho abona hamworohereye cyangwa ikigo kimuri hafi.”

Uburyo buhoraho bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bwafunguwe kuu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022, ku buryo aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki 12 Ukuboza 2022.

Mu kwezi gushize kandi Polisi y’u Rwanda yari yafunguye ibigo 18 bizajya bikoresherezwamo ibizamini hifashishijwe mudasobwa mu Turere dutandukanye bikora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. philemon says:
    3 years ago

    bravo kbs dushimye police y’urwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

UK: Polisi yatanze amakuru mashya ku cyatumye Raheem Sterling ava muri Qatar igitaraganya

Next Post

Igisubizo gitunguranye cya Muhoozi ku bavuga ko yifuza kuzaba Perezida

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya Muhoozi ku bavuga ko yifuza kuzaba Perezida

Igisubizo gitunguranye cya Muhoozi ku bavuga ko yifuza kuzaba Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.