Igisubizo gitunguranye cya Muhoozi ku bavuga ko yifuza kuzaba Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’umuhungu we, yavuze ko mu minsi micye, azashyira hanze itangazo rikomeye, anasubiza abibaza niba yifuza kuba Perezida.

Uyu musirikare wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaza gukurwa kuri uyu mwanya nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri Twitter bwafashwe nko kwibasira Kenya, yavuze ko yafata iki Gihugu mu byumweru bibiri, yari amaze iminsi atagaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Gen Muhoozi yongeye kwisanzura kuri Twitter, ayitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yararitse abantu ko mu minsi iri imbere azatangaza itangazo rikomeye.

Yagize ati “Mu byumweru bicye biri imbere, nzatangaza itangazo ry’ingenzi. Atari kuri Twitter ahubwo mu bundi buryo. Nzabikora ku giti cyanjye mu bushobozi bwanjye kandi nk’umuyobozi w’urungano rwacu.”

Muhoozi kandi mu butumwa bwe, yagarutse ku bakomeje kuvuga ko yifuza kuzasimbura umubyeyi we ku mwanya wa Perezida w’Igihugu, ati “Mu byukuri ibyo ntibyigeze biba mu bitekerezo byanjye. Namaze kuba umuyobozi w’urungano. Ibyo ubwabyo ni icyubahiro nishimira. Ikiragano cyacu kizaba ikitegererezo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru