Ikibazo cy’inzovu zo muri Zimbabwe ziri gupfa umusubirizo cyazamuwe mu nama y’imihindagurikire y’ibihe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikibazo cy’inzovu zo muri Zimbabwe zikomeje gupfa kubera kubura amazi yo kunywa, cyagarutsweho mu nama ya COP 28 yiga ku mihindagurikire y’ibihe.

Izi nzovu zugarijwe n’umwuma, ni izo muri Pariki y’Igihugu cya Zimbabwe, izwi nka Hwange iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki Gihugu cya Zimbabwe.

Izindi Nkuru

Muri iyi Pariki ya Hwange ibarizwamo inzovu ibihumbi 45, mu gihe inzovu imwe icyenera Litiro 200 inywa ku munsi, nyamara muri iyi Pariki hakaba nta soko y’amazi ibamo, ahubwo zikaba zinywa azamurwa n’imashini.

Ni mu gihe kugeza ubu imashini 104 zazamuraga amazi, zitakiri gukora kuko zabuze amazi ahagije yabuze kubera imihindagurikire y’ikirere kuko aho zayakuraga yakamye.

Ibi bikomeje gutuma izi nyamaswa zisanzwe ziri mu zikurura ba mukerarugendo benshi, zibura ubuzima.

Ikibazo cy’izi nzovu, cyagarutsweho mu nama ya COP28 yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuhanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki ya Hwange National Park, Daphine Madhlamoto yabwiye Reuters ati “Ubundi twakoreshaga amazi dukuye ahandi kuko hariya nta mazi ahari, ariko ubu nayo yarabuze. Kuva yabura inzovu nyinshi zarapfuye.”

Reuters ivuga ko yabonye ibikankara byinshi by’inzovu zagiye zipfira hafi y’imyobo zabaga zagiye gushakamo amazi yo kunywa ariko zikayabura.

Madhlamoto yakomeje agira ati “Iriya Pariki ni yo kimenyetso gikomeye cy’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Inzovu zikomeje gupfa ari nyinshi muri Zimbabwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru