Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
20/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikigiye gukurikira nyuma y’uko Ishyaka riburabujwe na Hoteli ku mpamvu itavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR/Democratic Green Party of Rwanda) riravuga ko ritazaterera agati mu ryinyo nyuma y’uko ribanje kwangirwa gukorera inama muri imwe muri hoteli yo mu Karere ka Kayonza, ahubwo ko rigiye kuzamura iki kibazo mu nzego zo hejuru.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 17 Kamena, ubwo iri shyaka ryajyaga gukorera inteko rusange y’urubyiruko muri Hoteli ya MIDLAND iherereye mu Murenge wa Mukarange.

Ubuyobozi bw’Iyi Hoteli, bwabanje kwangira iri shyaka kuhakorera inama, ngo kuko bwari buzi ko atari ishyaka ahubwo ko bwari buzi ko ari ikigo cy’ubucuruzi.

Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party of Rwanda, bari bitabiriye iyi Nteko rusange, bavuga ko bababajwe n’ibi bakorewe, bo babona ko ari ikibazo kiri muri bamwe, batarumva akamaro k’amashyaka.

Umwe ati “Ni ikintu tutakira neza kuko ubona ko hakiri ikibazo ko bamwe mu bayobozi batarabasha gusobanukirwa imikorere n’umumaro w’amashyaka.”

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’iyi Hoteli, Robert Nkubiri yahakanye ko iri shyaka ritabujijwe kuhakorera inama kuko ari umutwe wa Politiki, ahubwo ko hari indi mpamvu.

Ati “Icyabayeho ni ugutinda kumvikana kuri ibyo biciro, ntakindi. Kwanga ntabwo byabayeho.”

Umuyobozi w’uyu Mutwe wa Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko iyi myitwarire bagaragarijwe n’iyi hoteli, itagomba kurangirira aho, kuko iki kibazo kibaye ubugirakabiri muri aka Karere, ndetse no muri uyu Murenge wa Mukarange.

Ati “N’umwaka ushize mu kwezi kwa karindwi byarabaye muri aka Karere muri uyu Murenge wa Mukarange, n’ubundi bari batubujije gukora, bisaba ko Umuyobozi w’Akarere abijyamo. […] ni ibintu tugomba kwigaho noneho, ntabwo ari ibintu tugiye kureka, tugiye kubikurikirana mu nzego zo hejuru z’Igihugu.”

Dr Frank avuga ko bibabaje kubona bahora bavuga ko Demokarasi iri gutera imbere mu Rwanda, ariko bakaba bagihura n’ibibazo nk’ibi, ku buryo bidakwiye kwirengagizwa.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Abakekwaho igikorwa cy’ubugome ndengakamere bavuze icyo babanje gukora nacyo kigize icyaha

Next Post

Amakuru mashya ku bakekwaho igikorwa cy’ubunyamaswa muri Uganda

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bakekwaho igikorwa cy’ubunyamaswa muri Uganda

Amakuru mashya ku bakekwaho igikorwa cy’ubunyamaswa muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.