Ikipe igiye gukina n’ifite abakunzi benshi mu Rwanda yashyizeho ibiciro byavugishije benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira mu mukino uzayihuza na Rayon Sports, aho iya menshi ari 50.000 Frw, iya macye ikaba ari 5 000 Frw.

Ni umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uzaba ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwashyize hanze ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino izaba yakiriye.

Mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 50 000 Frw, naho mu myanya ikurikiyeho ya VIP ho bazishyura 25 000 Frw, ahatwikiriye ho bakazishyura 10 000 Frw, mu gihe ahasigaye hose ari 5 000 Frw.

Ni ibiciro bamwe batatinye kuvuga ko bihanitse, nk’uwitwa Naphtal w’Imabanza yatanze igiterezo kuri Twitter agira atiMuzi ko hari abayovu babona ayo mafaranga? Muribeshya cyane.”

Uwiyita Umuvugizi wa Slay Queens we yagize ati “Ntabwo twabibaziza, umukene uturanye n’umukire iyo abonye agiye kuburara yifuza ko imodoka y’umukire inyerera akabona akazi, ni byo mukoze namwe, gusa amafaranga muzayabona kuko ni yo mushaka amanota uyakeneye muramuzi ariko Retour ntimuzirirwe muza twe tuzagira ibihumbi makumyabiri iya macye.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru