• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne José Luis Mato Sanmartín, ukinira ikipe ya Espanyol yamanutse mu cyiciro cya 2, yatijwe muri Real Madrid, atanzweho ibihumbi 500 by’ama-Euros.

José Luis Mato Sanmartín, uzwi cyane nka Joselu, yerekeje muri Real Madrid nk’intizanyo ya Espanyol, aho yatanzweho ibihumbi 500 by’ama Euros.

Joselu, w’imyaka 33, ni ku nshuro ya 2 yerekeza mu ikipe ya Real Madrid  dore ko ari imwe mu makipe yazamukiyemo, nyuma akaza kujya muri Espanyol, cyane ko ku giti cye yitwaye neza muri iyi kipe nubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 warangiye imanutse mu cyiciro cya 2, aho yaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Espagne La Liga 2022-2023 afite ibitego 16, inyuma ya Robert Lewandowski watsinze ibitego 23 na Karim Benzema watsinze ibitego 18, bikaba ari inshuro ya 4 yikurikiranya.

Joselu atsinda ibitego birenze 9 mu mwaka umwe w’imikino nubwo muri izo nshuro zose ikipe ye yamanutsemo ubugira kabiri.

Joselu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Espagne muri Werurwe, kuva ubwo akaba amaze kuyitsindira ibitego 3 mu minota 138 yagaragayemo mu mikino 4 yose, akaba kandi, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yafashije ikipe y’igihugu ya Espagne gutwara igikombe mpuzamahanga cyayo cya 4, nyuma yo gutsindira Croatia ku mukino wa nyuma, hitabajwe penalty.

Nubwo Real Madrid itatangaje byinshi ku izanwa rya Joselu, bivugwa ko ari intizanyo y’umwaka wose w’imikino aho yatanzweho ibihumbi 500 by’ama Euros, ndetse kandi akaba ashobora kuzatangwaho miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’ama Euros kugira ngo Real Madrid ibe yamugura.

Joselu akaba ari umukinnyi wa 4 Real Madrid isinyishije muri iyi mpeshyi, tubariyemo Brahim Diaz wayigarutsemo nyuma yo gutizwa muri AC Milan, Fran Garcia, wavuye muri Rayo Vallecano ndetse n’Umwongereza Jude Bellingham, wavuye muri Borussia Dortmund.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Bamennye ibanga ry’icyumvikana nk’amareshyamugeni cyabashituye bagasezerana ku bwinshi

Next Post

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.