Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne José Luis Mato Sanmartín, ukinira ikipe ya Espanyol yamanutse mu cyiciro cya 2, yatijwe muri Real Madrid, atanzweho ibihumbi 500 by’ama-Euros.

José Luis Mato Sanmartín, uzwi cyane nka Joselu, yerekeje muri Real Madrid nk’intizanyo ya Espanyol, aho yatanzweho ibihumbi 500 by’ama Euros.

Joselu, w’imyaka 33, ni ku nshuro ya 2 yerekeza mu ikipe ya Real Madrid  dore ko ari imwe mu makipe yazamukiyemo, nyuma akaza kujya muri Espanyol, cyane ko ku giti cye yitwaye neza muri iyi kipe nubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 warangiye imanutse mu cyiciro cya 2, aho yaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Espagne La Liga 2022-2023 afite ibitego 16, inyuma ya Robert Lewandowski watsinze ibitego 23 na Karim Benzema watsinze ibitego 18, bikaba ari inshuro ya 4 yikurikiranya.

Joselu atsinda ibitego birenze 9 mu mwaka umwe w’imikino nubwo muri izo nshuro zose ikipe ye yamanutsemo ubugira kabiri.

Joselu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Espagne muri Werurwe, kuva ubwo akaba amaze kuyitsindira ibitego 3 mu minota 138 yagaragayemo mu mikino 4 yose, akaba kandi, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yafashije ikipe y’igihugu ya Espagne gutwara igikombe mpuzamahanga cyayo cya 4, nyuma yo gutsindira Croatia ku mukino wa nyuma, hitabajwe penalty.

Nubwo Real Madrid itatangaje byinshi ku izanwa rya Joselu, bivugwa ko ari intizanyo y’umwaka wose w’imikino aho yatanzweho ibihumbi 500 by’ama Euros, ndetse kandi akaba ashobora kuzatangwaho miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’ama Euros kugira ngo Real Madrid ibe yamugura.

Joselu akaba ari umukinnyi wa 4 Real Madrid isinyishije muri iyi mpeshyi, tubariyemo Brahim Diaz wayigarutsemo nyuma yo gutizwa muri AC Milan, Fran Garcia, wavuye muri Rayo Vallecano ndetse n’Umwongereza Jude Bellingham, wavuye muri Borussia Dortmund.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Bamennye ibanga ry’icyumvikana nk’amareshyamugeni cyabashituye bagasezerana ku bwinshi

Next Post

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

Humvikanye ibishya mu rubanza rw’uwigishaga muri Kaminuza uvuga ko arwaye mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.