Ikipe yo mu Rwanda ivugwamo ibibazo yafatiye kapiteni wayo icyemezo gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi ivugwamo ibibazo birimo iby’amikoro, bwahagaritse Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, imikino yose isigaye ya Shampiyona.

Iki cyemezo cy’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Kiyovu Sports, gikubiye mu ibaruwa yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024.

Izindi Nkuru

Iyi baruwa yandikiwe Niyonzima Olivier, Kiyovu Sports itangira yibutsa ibikubiye mu masezerano bagiranye tariki 01 Kanama 2023, birimo inshingano yahawe.

Igakomeza igira iyi “Dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports izakina uhereye tariki ya 10/03/2024.”

Niyonzima Olivier Sefu ubu wahamagaye mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti ya Botswana na Madagascar, ahagaritswe na Kiyovu Sports yiyongera kuri Mugunga Yves na we watandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro z’iyi Shampiyona aho batandukanye ari bwo akiyisinyira.

Niyonzima Olivier Sefu, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports, cyakunze guterwa no kwishyuza ibirarane iyi kipe ifitiye abakinnyi.

Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo bishyuraga amafaranga arenga miliyoni 80 Frw aho bari batsinzwe urubanza muri FIFA baregwagwamo rwo kutubahiriza amasezerano na Sharaf ELDIN Shaiboub na Vuvu Pacele bose batandukanye na Kiyovu Sports bitanyuze mu mategeko.

Abakinnyi b’iyi kipe kandi bavuga ko bamaze amezi atanu batazi uko umushahara usa, ndetse bamwe mu bakomeye bakaba baherutse gusa nko kwigumura bakanga kujyana n’iyi kipe mu mukino iheruka gukina na Etoile de l’Est.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru