• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

radiotv10by radiotv10
05/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze i Cairo mu Misiri ivuye muri Morocco nyuma yuko ubuyobozi bw’umupira muri kiriya Gihugu buyangiye kuhakinira imikino ya gicuti ngo ku mpamvu z’umutekano.

Iyi kipe y’u Rwanda yerecyeje i Cairo kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, aho yagiye gukomerezayo imyiteguro y’imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027.

Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, nk’uko ryabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026, avuga ko “Amavubi yaraye mu Misiri”

FERWAFA ivuga ko nyuma yuko Ikipe y’u Rwanda igeze mu Misiri, kuri uyu wa Gatanu, itangira gukora imyitozo, aho iyikorera ku kibuga cya Tolip Gardens Hotel.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryavugaga ko “rimenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abaturarwanda muri rusange ko imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026, itakibaye.”

FERWAFA yatangaje ko “Ibi bije bikurikira ubutumwa yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bumenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano.”

Ni mu gihe bamwe mu bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, bari bamaze kugera muri Morocco, ari na ho bavuye berecyeza i Cairo mu Misiri ahazakomereza uyu mwiherera uzaba hagati ya tariki 04 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + four =

Previous Post

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

Next Post

AFC/M23 yamaganiye kure ibikubiye mu itangazo rya FARDC ryayegetseho ibirego by’ibinyoma

Related Posts

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

by radiotv10
05/06/2026
0

Umukinnyi mpuzamahanga Noam Fritz Emeran wakiniye ikipe ya Manchester United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yamaze kwambara...

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

by radiotv10
05/06/2026
0

Rwanda Premier League itegura Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'uruganda rwa Skol azamara imyaka 3, buri mwaka...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Amakuru mashya: Bitunguranye imikino u Rwanda rwari kuzakinira muri Maroc ntikibaye

by radiotv10
04/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino ya gicuti Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira muri Maroc, yasubitswe nyuma...

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

Haravugwa iki muri Kiyovu Sports nyuma yo gucutswa n’Umujyi wa Kigali

by radiotv10
04/06/2026
0

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka nubwo iherutse kumenyeshwa n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, ko batazakomezanya mu mikoranire yajyaga...

Ubutumwa APR yageneye abakinnyi bayo yemeje ku mugaragaro yo batandukanye

Ubutumwa APR yageneye abakinnyi bayo yemeje ku mugaragaro yo batandukanye

by radiotv10
03/06/2026
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwasezereye abakinnyi batatu bose b’abanyamahanga, bunabagenera ubutumwa bwo kubashimira ubwitange, umurava n’ubunyamwuga byabaranze, bunabifuriza...

Next Post
Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

AFC/M23 yamaganiye kure ibikubiye mu itangazo rya FARDC ryayegetseho ibirego by'ibinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Resitora ya Tic Tac iri mu zizwi muri Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ufite imbaraga

Perezida wa Ukraine yashyize ahagaragara ibaruwa ikubiyemo icyifuzo yagene Putin w’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.