Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ingabire Victoire Umuhoza yatawe muri yombi 19 Kamena 2025 nyuma yuko bisabwe n’Urukiko Rukuru rwari rwabanje kumuhamagaza mu rubanza ruregwamo abantu icyenda bashinjwa ibyaha birimo gushaka gurika ubutegetsi hatabayeho imirwano.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabushyikirije Dosiye iregwamo Ingabire tariki 24 Kamena.
Buvuga ko “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”
Dosiye iregwamo uyu munyapolitiki washinze ishyaka ritemewe mu Rwanda ryitwa DALFA-Umurinzi, yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo rumuburanishe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Uyu munyapolitiki wakunze kwiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu ibazwa rye, yemeye ko bariya bantu icyenda baregwa muri ruriya rubanza yari yahamagajwemo, umunani muri bo ari abarwanashyaka b’ishyaka rye DALFA-Umurinzi, uretse umunyamakuru Nsengimana Theoneste baregwa hamwe.
Muri uru rubanza rw’abantu icyenda, izina Ingabire Victoire Umuhoza ryakunze kugarukwaho kenshi n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagiye agirana ibiganiro binyuranye na bo, ndetse ko yatanze inkunga mu bikorwa byabo mu buryo bunyuranye, nk’inkunga y’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangwaga mu mahugurwa yo kubigisha gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe imirwano.
Urukiko Rukuru rwari rwafashe icyemezo cyo kumuhamagaza nyuma yuko uyu munyapoliti agarutsweho inshuro nyinshi, rusaba ko yahamagazwa akagira ibyo abazwa, nyuma yo kubazwa ni bwo rwategetse ko atabwa muri yombi.
RADIOTV10