Abo mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano baturutse mu Bihugu bitandakanye birimo u Rwanda, Tanzania n’u Buholandi, bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu bihe by’intambara, hubahirizwa amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, yitabiriwe kandi n’Ibihugu nka Niger, Mali na Uganda, yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga utabare imbabare wa ICRC (International Committee of the Red Cross), n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ni amahugurwa kandi, ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB.
Yanitabiriwe kandi n’abaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure (RSA/ Rwanda Space Agency), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) ndetse n’ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga; wari uhagarariye Minisitiri w’Umutekano, yavuze ko u Rwanda ruhora rushyigikira gusangizanya ubumenyi n’imyitozo.
Yagize ati “Uko ikoranabuhanga ryihuta, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwenge buhangano, ibijyanye n’urugamba rwifashisha ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu bijyanye n’intwaro ndetse, bizana amahirwe adasanzwe n’imbogamizi ku muryango mpuzamahanga. Uku guhanga udushya biratanga icyizere ko kongerera ubushobozi inzego za gisirikare n’iz’umutekano mu guhagarika ibi bibazo.”
Umuyobozi wa ICRC mu karere, Patrick Youssef, avuga ko uyu muryango mpuzamahanga utabara imbabare ukurikiranira hafi ibijyanye n’intambara n’imirwanire yazo ndetse n’ingaruka zigira ku kiremwamuntu.
Yavuze kandi ko uyu muryango wiyemeje gukomeza gukorana n’Ibihugu by’ibinyamuryango byawo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo mpuzamahanga bigira ingaruka ku kiremwamuntu.
RADIOTV10