Amashusho y’abagore bari gusengera mu mazi barimo n’abayaryamyemo bumvikana nk’abatakamba, akomeje guteza impaka, aho bamwe bavuga ko kugira ngo Imana ikumve bidasaba kujya mu mazi cyangwa ahandi hadasanzwe.
Aya mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.
Bamwe mu basangizaga abandi aya mashusho yumvikanamo amajwi y’Ikinyarwanda, bagaragazaga ko banenga uburyo bariya bantu basenga bari mu mazi ko bitari bikwiye kuko Imana iba hose bityo ko atari ngomba kujya kuyishakira mu mazi.
Umunyamakuru Samuel Baker Byansi washyize kuri Twitter aya mashusho, yashyizeho ubutumwa bugira buti “Imana y’aba Bantu yumva nabi kandi itinze pe!!”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, barimo n’abanenze imvugo yakoreshejwe n’uyu munyamakuru. Nk’uwitwa Rameck Gisanintwari wagize ati “Maze Samweli we nibigera ku Mana ujye uvuga uziga.”
Simple Man na we yagize ati “Imana yo iradukunda kandi itwumva vuba si ngombwa kwibabaza kuko ntacyo byayifasha kuko niba ari umubyeyi wacu nta mubyeyi wambwira umwana ko azamugaburira cyangwa ibindi ari uko yiyicishije inzara cyangwa yinyagije.”
Undi witwa Gasana Emmy na we yagize ati “None se mu by’ukuri hagati y’amazi, ubutayu, ubuvumo, icyumba cy’amasengesho ni he twasanga Imana? Ariko mu mirongo micye nzi harimo uvuga ko nushaka gusenga uziherera mu nzu yawe ugafunga inzugi n’amadirishya. Naho ibindi ubanza Ari innovations z’abakirisitu.”
RADIOTV10