Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in MU RWANDA
0
Imibare mishya y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 36 bamaze gusanganwa indwara ya Marburg barimo barindwi (7) babonetse umunsi umwe, mu gihe abamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo bageze kuri 11.

Iyi mibare mishya yatangajwe,ni iy’uko iki cyorezo cyari gihagaze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, ahagaragaye abarwayi bashya barindwi (7).

Kuri uyu wa Gatatu kandi, undi muntu umwe yitabye Imana azize iyi ndwara y’Umuriro mwinshi (Marburg) wiyongereye ku bandi 10, bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bose mu Rwanda bagera kuri 11.

Ni mu gihe kugeza ubu abari kuvurwa ari 25 na bo biyongereye nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu hagaragaye abarwayi bashya barindwi.

Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo rw’iyi ndwara, ndetse abayanduye, baba bafite ibyago biri hagati ya 25 na 90% byo kubahitana, ikaboneraho gusaba Abaturarwanda bose kubahiriza ingamba zashyizweho zirimo kwegera cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, no gukaza umuco w’Isuku.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko iyi ndwara aho itandukaniye n’ibindi byorezo byagiye bibaho, ari uko Virus iyitera iyo igeze mu mubiri yihuta cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi

Next Post

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

Related Posts

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y'u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka...

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

IZIHERUKA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we
MU RWANDA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

13/05/2025
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.